Antoine Mugesera yerekanye uburyo abashatse gukora impinduramatwara batabigezeho
Antoine Mugesera wahoze ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yanyomoje abavuga ko bakoze impinduramatwara mu myaka y’1959 - 1962 abinyujije mu gitabo yanditse cyitwa "Rwanda 1959 - 1962, La Révolution Manquée" kivuga ku cyiswe impinduramatwara nyamara itaragezweho.

Icyo gitabo cyamurikiwe mu isomero rusange ry’igihugu riri ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali ku wa gatanu tariki 05 kanama 2018.
Ubwo hamurikwaga icyo gitabo byasobanuwe ko impinduramatwara ishingira ahanini ku bushake bwo guhindura igihugu cyangwa sosiyete hashingiwe ku neza rusange.
Ikibazo cyavutse ubwo abitwaga Abahutu bashatse kwigobotora abatutsi ku butegetsi babifashijwemo n’abazungu, ni ukuvuga abakoloni b’Ababiligi, abakoloni bakereka Abahutu ko Abatutsi bari babi mu rwego rwo kubateranya.
Muri make muri icyo gitabo Mugesera yerekana uburyo abakoloni b’ababiligi bashyigikiye abahutu bashakaga kwihimura ku batutsi babangamiraga inyungu z’abakoloni.

Avuga ko izo mvururu zafashwe nk’impinduramatwara ariko ngo ntiyari yo kuko yitwa yo mu gihe ikozwe n’abaturage bashaka kubaho neza ariko ngo si ko byagenze kuko itahuriweho n’Abanyarwanda bose, ikaba ngo ari yo mpamvu yiswe "Révolution manquée".
Muri icyo gitabo Mugesera anenga Abahutu ko bashyize imbere imiyoborere ishingiye ku gutonesha ubwoko bumwe igaheza ubundi. Ikindi kibazo ngo ni uko mu gukora impinduramatwara abo bitwaga Abahutu batarebaga inyungu z’igihugu cyose ahubwo ngo barebaga inyungu z’ubwoko bumwe ubundi bakabukandamiza.
Agira ati "Babaye nka wa mwana babwira bati kubita uwo wanga agakubita uwo basangira. Aho kugira ngo babone ko umwanzi w’Abanyarwanda yari umukoloni, ahubwo babonye ko umwanzi wabo ari umuturanyi, Umunyarwanda mugenzi wabo."

Mugesera ashimangira ko iturufu y’ubwoko bagendeyeho yatumye batagera ku mpinduka zigana aheza nk’uko bavugaga ko ari zo bagamije.
Ati "Ntabwo bashyize imbere ingengabitekerezo ibohora Abanyarwanda bose, ahubwo bashaka kurengera igice kimwe cy’abanyarwanda. Rero iyo ukoze impinduramatwara ushaka kurengera igice cy’abantu b’ubwoko runaka ugakandamiza abandi bantu bawe, ntabwo iba ari impinduramatwara."
Rucagu Boniface, umwe mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda witabiriye umuhango wo kumurika igitabo cyanditswe na Antoine Mugesera yamushimiye ku bw’icyo gitabo kuko Rucagu ibyinshi yabyiboneye n’amaso akemeza ko ibigikubiyemo ari ukuri kutazapfa kuvuguruzwa.
Ati "Ni byo koko Révolution yagombaga kuba yarabaye iyo Abanyarwanda bo mu bwoko bwose bashyira hamwe, bakarwanya umukoloni waje agasenya ubumwe bw’Abanyarwanda, agasenya umuco w’Abanyarwanda, akabiba n’amacakubiri mu bana b’u Rwanda."

Rucagu yaboneyeho no gushima FPR Inkotanyi yakoze Revolution ya nyayo.
Ati "FPR yaraje igarura ubumwe bw’Abanyarwanda, igarura umuco w’indangagaciro uratozwa mu Banyarwanda hose, ubu turi muri gahunda ya Ndi umunyarwanda. Ahubwo twashyiramo imbaraga kugira ngo dukomereze ahongaho."
Igitabo gishya cyasohotse ni umuzingo wa kabiri Honorable Antoine Mugesera asohoye kivuga ku mateka y’Abanyarwanda yo hambere. Abyandika afatanyije na Izuba Editions, bakaba bateganya gukomeza gusohora ibindi bitabo nk’ibyo kugeza ku muzingo wa gatanu.

Ohereza igitekerezo
|