Antoine Kambanda yizihije isabukuru y’umwaka amaze abaye Karidinali

Antoine Kambanda arizihiza umwaka amaze agize Karidinali, akaba yarabaye Umunyarwanda wa mbere ukoze ayo mateka. Ku itariki 28 Ugushyingo 2020 nibwo i Vatican habereye umuhango wo kwimika Musenyeri Antoine Kambanda, agirwa Karidinali.

Antoine Kambanda yabaye Kardinali wa mbere mu mateka y'u Rwanda
Antoine Kambanda yabaye Kardinali wa mbere mu mateka y’u Rwanda

Icyo gihe Papa Francis ni we wabitangaje hamwe n’andi mazina y’abandi bagizwe ba Karidinali, aho abatangajwe bashya bose hamwe bari 13, ubwo hari ku itariki 25 Ukwakira 2020.

Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye hagaragaye ubutumwa bwifuriza Antoine Cardinal Kambanda isabukuru nziza.

Ku Twitter ya Arkidiyosezi ya Kigali, hari ubutumwa bugira buti “Umwaka umwe urashize u Rwanda rubonye Cardinal wa mbere. Uwo ni Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda. Tumwifurije isabukuru nziza. Imana ibane na we mu butumwa bwe”.

Uwitwa Rubona Aimable ati “Isabukuru nziza Nyiricyubahiro Antony Cardinal Kambanda, uri Ishema rya Kiliziya, Uri ishema ry’u Rwanda, mu mateka y’u Rwanda amateka yariyanditse ko uri umu Cardinal wa mbere, komeza urugero rwiza n’ubuvugizi u Rwanda rwogere mu ivugabutumwa HAPPY ANNIVERSARY yr Eminence”.

Ntirenganya Ruhira Benoit ati “Nyagasani amukomeze mu butumwa yongerewe, azasoze neza inshingano ze”.

Jean Claude Tuyisenge ati “Isabukuru nziza kuri Nyiricyubahiro Dr. Antoine Cardinal Kambanda. Tubifurije gukomeza kugira ubutumwa bwiza”.

Karenzi Théogène ati “Umunsi mwiza Kambanda Antoine n’isabukuru nziza ihuriranye n’icyumweru ngo duturane igitambo cy’ukaristiya.Umunsi mwiza”.

Ubwo Papa Francis yimikaga Antoine Kambanda ku rwego rwa Karidinali
Ubwo Papa Francis yimikaga Antoine Kambanda ku rwego rwa Karidinali

Antoine Cardinal Kambanda wavutse tariki 10 Ugushyingo 1958 ni Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo imaze imyaka itatu itarabona undi mushumba.

Nyuma y’uko Antoine Cardinal Kambanda ahawe inshingano nk’umwe mu ba Karidinali bashinzwe gukurikirana uko umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza ukorwa ku isi, Papa Francis ku itariki 29 Nzeri 2021 aherutse kumushinga izindi nshingano nk’umwe mu ba Karidinali bagize Ihuriro rishinzwe kwita ku nyigisho za Kiliziya Gatolika (La Congrégation pour l’éducation Catholique).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka