Antoine Cardinal Kambanda yizihije isabukuru y’imyaka 64

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022, Antoine Cardinal Kambanda yizihije isabukuru y’imyaka 64 y’amavuko.

Antoine Cardinal Kambanda
Antoine Cardinal Kambanda

Arkidiyosezi ya Kigali yamwifurije isabukuru nziza ndetse inamwifuriza ko Imana imwongerera igihe cyo kubaho, no kumwongerera imbaraga za Roho n’iz’umubiri kugira ngo akomeze yite ku ntama yaragijwe.

Ubutumwa bamugeneye buragira buti “Mushumba wacu, tukwifurije isabukuru nziza y’amavuko. Nyagasani agukomereze ubuzima, akomeze akongerere imbaraga za roho n’iz’umubiri, kugira ngo ukomeze ucyenure ubushyo waragijwe”.

Carinal Antoine Kambanda ni Umunyarwanda akaba n’Umuyobozi ukomeye muri Kiriziya Gatolika, wabaye Arikiyepiskopi wa Arikidiyosezi ya Kigali ku wa 11 Ugushyingo 2018, Mbere yaho guhera mu 2013 yari Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Ku wa 25 Ukwakira 2020, Papa Fransisko yatangaje ko azamuzamura ku ntera ya Karidinari, nuko mu ihuriro ryo ku wa 28 Ugushyingo 2020, iki gikorwa kiza kubera i Roma, aba Karidinari wa mbere mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Isabukuru nziza cardinal wacu dukunda.

Uzaba papa wambere wirabura

Rita yanditse ku itariki ya: 10-11-2022  →  Musubize

Cardinal aba akomeye.Nibo bitoramo uzasimbura Paapa.Umuntu wamaze imyaka myinshi kurusha abandi ku isi yitwaga Methusela wamaze imyaka 969.Tujye twibuka ko abantu bose birinda gukora ibyo imana itubuza,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko ijambo ryayo rivuga.

gatera yanditse ku itariki ya: 10-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka