Antoine Cardinal Kambanda yizihije imyaka itatu amaze abaye Arkiyepiskopi wa Kigali
Kuri uyu wa Kane taliki 27 Mutarama 2022, Nyiricyubahiro Arikiyepiskopi Antoine Cardinal Kambanda yizihije isabukuru y’imyaka itatu amaze ari umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali.

Nk’uko bigaragara kuri Twitter ya Arikidiyosezi ya Kigali, ubutumwa buriho bugira buti: “Isabukuru Nziza kuri Arikiyepiskopi wacu Antoine Cardinal Kambanda”.
Ubwo butumwa kandi bukomeza bugaragaza igihe cardinal yaherewe inkoni y’ubushumba: “Imyaka 3 irashize ahawe inkoni y’ubushumba muri Arikidiyosezi ya Kigali (27/1/2019-27/1/2022). Nyagasani akomeze amwongerere imbaraga n’ubuhanga kugira ngo abashe kurangiza ubutumwa yamutoreye”.
Arikiyepiskopi Antoine Cardinal Kambanda yizihije isabukuru y’imyaka itatu ishize ahawe inkoni y’ubushumba muri Arikidiyosezi ya Kigali, mu gihe hashize amasaha make hamenyekanye intumwa ya Papa mu Rwanda.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Mutarama 2022, ni yo yemeje ko Reverend Monsignor Arnaldo Catalan, aba Intumwa ya Papa mu Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|
Kuki mwandika Antoine Cardinal Kambanda aho kwandika Cardinal Antoine Kambanda
Ndabaza aho mwakuye kwandika ngo:"Antoine Cardinal Kambanda" aho kwandika "Cardinal Antoine Kambanda"
Ariko imyaka irihuta.Narinzi ko amaze imyaka 2.Ubungubu,Gatolika ifite Cardinals bagera kuli 214 ku isi hose.Nibo bavamo Paapa.Kiliziya ivuga ko Paapa ari nyirubutungane kandi atajya yibeshya.Gusa ibyo bihabanye n’uko ijambo ry’imana rivuga.