Antoine Cardinal Kambanda yitabiriye inama yayobowe na Papa

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis ayoboye Inama izamara iminsi ibiri kugera kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022, ikaba ihuje Abakaridinari bagera kuri 200 baturutse hirya no hino ku Isi.

Urubuga rwa Twitter rwa Arkidiyoseze ya Kigali rwatangaje ko Antoine Cardinal Kambanda, ari mu bitabiriye iyo nama ibera i Roma, irimo kuganira ku ngingo kugeza ubu zitaramenyekana.

Uru rubuga rugira ruti "Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yitabiriye inama y’iminsi ibiri ihuje Papa n’Abakaridinali ba Kiliziya Gatolika, irimo kubera i Roma kuva ku wa 29 Kanama kugera ku wa 30 Kanama 2022, ikaba yitabiririwe n’abakaridinali bagera kuri 200."

Arkiyepisikopi wa Kigali, Antoine Kambanda yagizwe Karidinali na Papa Francis ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020, akaba ari we Munyarwanda wa mbere wageze kuri uru rwego.

Icyo gihe Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba yasobanuye ko Umukaridinali ataba ari uw’Igihugu runaka cyangwa ngo abe uwa Diyosezi ye gusa, ahubwo ngo aba ari Umukaridinali wa Kiliziya Gatolika yose ku Isi.

Mu bibazo Papa Francis akunze kugarukaho muri iki gihe harimo intambara zibera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, hamwe n’ikibazo cy’abapadiri baregwa ibyaha byo gusambanya abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Reka dutegereze imyanzuro izavamo

Alexis yanditse ku itariki ya: 3-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka