Antoine Cardinal Kambanda na Perezida Novák baganiriye ku kwita ku muryango

Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, mu biganiro yagiranye na Perezida wa Hongiriya, Katalin Novák uri mu ruzinduko mu Rwanda, yatangaje ko yashimishijwe n’uburyo iki gihugu cyita ku muryango.

Peresident wa Hongiriya na Antoine Cardinal kambanda baganira
Peresident wa Hongiriya na Antoine Cardinal kambanda baganira

Antoine Cardinal Kambanda ari kumwe n’Abasaserdoti batandukanye, bakiriye mu rugo rwe (Evêché), Perezida Katalin Novák, bagirana ibiganiro byagarutse ku gaciro k’umuryango n’indangagaciro za gikristu mu kubaka Isi nziza.

Abinyujije kuri twitter ye, Antoine Cardinal Kambanda yagize ati “Nishimiye cyane uruzinduko rwa Perezida wa Hongiriya, Nyakubahwa Madamu Katalin Novák. Nishimiye cyane politiki ya Hongiriya yo guteza imbere indangagaciro z’umuryango. Ni bwo buryo bwonyine bushoboka buzatuma Isi y’ejo hazaza iba nziza."

Avuga ko umubano mwiza wa Kiliziya na Hongiriya watangiye gushimangirwa mu 2022, ubwo umudepite wa Hongiriya uri mu Nteko y’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, yajyaga aganira na bagenzi be bakamubwira ko Kiliziya itajya ifasha abakene, kuko iba mu masengesho gusa bagenzi be bamusobanurira ko umuntu ashaka gufasha abakene, byaca mu yindi miryango itari Kiliziya.

Yakiriwe na Cardinal ari kumwe n'abandi basaserdoti
Yakiriwe na Cardinal ari kumwe n’abandi basaserdoti

Antoine Cardinal Kambanda asobanura ko ayo makuru hayawe uyu mudepite atayemeye, kuko byabaye ngombwa ko aza mu Rwanda asura bimwe mu bikorwa bya Kiliziya byo kwita ku bakene, yakirwa na Padiri Twizeyumuremyi Donatien, umuybozi wa Caritas Kigali amwereka bimwe mu bikorwa na Kiliziya, birimo kwita ku bana bo mu muhanda, gufasha abamugaye, kwishyurira ubwisungane imiryango itishoboye, ndetse no kwita ku burezi bw’abakomoka muri iyo miryango.

Ibyo bikorwa byaje gukurikirwa n’urugendo rwa Padiri Twizeyumuremyi mu nama y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi i Bruxelle mu Bubiligi, yabaye tariki 21 Werurwe 2023. Muri iyo nama, yagaragaje gahunda za Caritas Kigali zifasha urubyiruko kwihangira imirimo, hagamijwe kubafasha kwivana mu bukene.

Gusangira ubunararibonye byatumye igihugu cya Hongiriya kimenyesha Antoine Cardinal Kambanda, ko azakira Perezida Katalin Novák ubwo azaba aje mu Rwanda.

Perezida wa Hongiriya ahabwa impano na Antoine Cardinal Kambanda
Perezida wa Hongiriya ahabwa impano na Antoine Cardinal Kambanda

Antoine Cardinal Kambanda avuga ko muri gahunda yo kwita ku muryango, Kiliziya hari byinshi yakwigira kuri Hongiriya, birimo gusaba ababyeyi kwita ku nshingano zo kurera abo babyaye.

Ati “Mu byo tumaze kumenya bitaho cyane, ababyeyi babasaba kudatwarwa n’akazi ngo bibagirwe abana, ndetse hari n’ikintu cyo kwirinda kubyara kugira ngo bashobore gukora akazi kabo abana batabagora. Bigatuma n’abana babyaye bagira uko babateganyiriza kuzabaho, hakaba hari inguzanyo babaha zitagira inyungu, ibyo byose ni ibifasha umuryango kugira ngo udacika intege kubera ubuzima bugoye babamo”.

Perezida Katalin Novák na we yashimiye Antoine Cardinal Kambanda, uburyo bagiranye ibiganiro byiza ariko cyane cyane uburyo Kiliziya yita ku mibereho y’umuryango.

Perezida Novák abinyujije kuri twitter yagize ati “Nahamirije Cardinal Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali, ko kuri twe kubaka amahoro, guteza imbere imigenzo myiza n’umuryango no kurengera abakiristu batotezwa, ari byo twashyize imbere. Ngushimiye ibiganiro byiza twagiranye kandi Imana iguhe umugisha, ihe n’umugisha ubutumwa yaguhaye."

Antoine Cardinal Kambanda yageneye impano Perezida Katalin Novák, y’ishusho ya Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka