Angola: Perezida Kagame yageze i Luanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uwa gatatu tariki 20 Werurwe 2019 yageze i Luanda muri Angola mu ruzindiko rw’iminsi ibiri, mu gihe tariki nk’iyi umwaka ushize perezida wa Angola nawe yari mu Rwanda.

Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame agirana ibiganiro na mugenzi we Perezida wa Angola João Lourenço.
Perezida wa Angola aheruka mu Rwanda tariki nk’iyi umwaka ushize, ubwo yari aje mu nama idasanzwe y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Perezida Kagame si ubwambere agenderera mugenzi we perezida João Lourenço, kuko yitabiriye umuhango w’irahira rye Nzeri 2017.
Mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda yari muri Angola aho yasinyanye amasezerano atandukanye y’imikoranire na mugenzi we wa Angola minisitiri de Barros da Veiga Tavares.
Mu kwezi kwa gatatu 2018, u Rwanda na Angola basinyanye amasezerano y’imikoranire ku bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho Rwandair y’u Rwanda na Taag ya Angola zemeranyijwe ingendo ku bibuga by’indege bya buri gihugu inshuro zirindwi mu cyumweru. Ni amasezerano yashyizweho umukono na minisitiri Jean de Dieu Uwihanganye, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo w’u Rwanda ushinzwe ubwikorezi na Augusto da Silva Tomas minisitiri w’ibikorwaremezo wa Angola.
Ohereza igitekerezo
|