Angola izafatanya n’u Rwanda kurwanya imitwe ibuza amahoro mu karere nka FDLR

Angola nk’igihugu kiyoboye inama y’akarere k’ibiyaga bigali (ICGLR) cyanatagiye no kubaka ubucuti bwihariye n’u Rwanda, gishyigikiye ko ibihugu bigize uyu muryango byiyemeza gutahiriza umugozi umwe mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba muri aka karere irimo FDLR.

Intambwe yo gucyemura iki kibazo cy’iyi mitwe hafi ya yose iri mu Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyatangiye kugira umusaruro, nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Rebelo Pinto Chikoti yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 15/5/2014.

Yagize ati “Mu minsi ishize mwabonye ko imwe muri iyi mitwe yatsinzwe mu buryo bwa gisirikare, ibi niko bizagendekera n’iyindi isigaye nka FDLR hari n’iyindi myinshi. Ni ingenzi ko iyi mitwe itsindwa kuko nta n’umwe uzatera imbere hari imitwe igitera kimwe mu bihugu. Tuzagira amahoro ku butaka bwacu buri wese n’aba afite imitekerereze iganisha ku mahoro.”

Ba Minisitiri bashinzwe ububanyi n'amahanga mu bihugu byombi basinya umukono ku masezerano y'ubutwererane.
Ba Minisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga mu bihugu byombi basinya umukono ku masezerano y’ubutwererane.

Minisiti Chikoti waruri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi no gusinya amasezerano y’imibanire hagati y’u Rwanda n’igihugu cye, yatangaje ko ubwo bufatanye bwemeranyijweho mu nama iheruka yahuje abakuru b’ibihugu byose bihuriye muri uyu muryango yabereye muri Angola.

Mugenzi we w’u Rwanda, Minisitiri Louise Mushikiwabo, nawe yemeje ko habayeho guhura kw’abakuru b’ingabo, kugira ngo bashyire hamwe uburyo bwo gutangira gushyira mu bikorwa kwambura FDLR intwaro cyane cyane ko ari wo mutwe uhangayikishishije u Rwanda.

Itsinda riyobowe na Minisitiri Chikoti rimaze iminsi mu Rwanda, aho ryanahuye na Perezida Kagame.
Itsinda riyobowe na Minisitiri Chikoti rimaze iminsi mu Rwanda, aho ryanahuye na Perezida Kagame.

“Twari twaremeranyije muri izo nama z’ibihugu by’ibiyaga bigali y’uko umutwe wa FDRL ukwiye gukurikiranwa, abadashaka gutaha mu Rwanda ibihugu bikishyira hamwe bikabarwanya habayeho ibiganiro birebire mu nama y’ubushize, nibyo abakuru b’ibihugu byombi baraganiriye”, Minisitiri Mushikiwabo.

Uretse mu mutekano kandi ibi bihugu bigiye gukaza umubano, harimo gufungura za ambasade ku mpande zombi ndetse n’ibiganiro byo gufungura ingendo za RwandAir nabyo bikaba bigeze kure.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka