Ange Kagame yashimiye abaganga bamufashije kubyara imfura ye

Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame, yashimiye itsinda ry’abaganga, abaforomo n’ababyaza bo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bamufashije kwibaruka umwana w’imfura we n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.

Ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, ni bwo uyu muryango wa Ange I. Kagame na Bertrand Ndengeyingoma wibarutse umwana wabo w’imfura, nyuma y’umwaka bashyingiranywe.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yatangaje kuri twitter ko we n’umuryango banejejwe no kwitwa ba sogokuru na nyogokuru (Grandparents), kandi ko bishimiye kubona umwuzukuru.

Mu butumwa Ange Kagame yanyujije kuri twitter, na we yashimiye abantu bose baboherereje ubutumwa bubashimira, kandi agira ati "Tunejejwe no kwitwa ababyeyi b’aka kamalayika gato".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

It is very sad that the cabinet makes very unrealistic decisions and forgets the well-being of the average Rwandan. Recently they drastically reduced the number of patrons in weddings, never mind that businesses are running at full capacity. If it’s curbing the spread of Covid, why not apply the rules to all sectors, why target one domain. It is truely unfair and very sad.

Benir yanditse ku itariki ya: 16-12-2021  →  Musubize

Felicien felicien uwiteka azahe uwomwana umugisha kd ndishimye pe nyagasani abane namwe

Felicien felicien yanditse ku itariki ya: 24-07-2020  →  Musubize

Turishimye twebwe abanyarwanda twungutse izindimbaraga. Ange Kagame niyonkwe.

Placide INGABIRE yanditse ku itariki ya: 23-07-2020  →  Musubize

ange kagame nimwonkwe kandi umwana mwabyaye azagere ikirenge mu cya sekuru akunde u Rwanda n’abanyarwanda UWITEKA AMWISHIMIRE

iyakaremye alexis yanditse ku itariki ya: 22-07-2020  →  Musubize

Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO ikomeye Imana yaduhaye.Ni gute twayishimira?Ntibihagije kuvuga ngo Mana warakoze.Hari ibintu byinshi Imana idusaba,dusoma mu Ijambo ryayo.Urugero,idusaba kuyishaka dushyizeho umwete, tukirinda kwibera mu gushaka ibyisi gusa,twibwira ko aribwo buzima.Ijambo ryayo ryerekana ko abibera mu gushaka ibyisi gusa,batazaba muli paradizo,kandi batazazuka ku munsi wa nyuma.Ntibihagije kuvuga ngo njya gusenga.Hari byinshi Imana idusaba,wamenya neza aruko ushatse uwo mwigana bibiliya ku buntu.

matabaro yanditse ku itariki ya: 23-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka