Ange Kagame yasangije ababyeyi ibyafasha ubwonko bw’umwana gukura neza

Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’abana mu Rwanda (UNICEF), tariki ya 9 Ugushyingo 2022 washyize ahagaragara zimwe mu nama Ange Kagame agira ababyeyi, z’ibyo bakora kugira ngo bafashe ubwonko bw’umwana gukura neza bifashishije imikino.

Ange Kagame
Ange Kagame

Ange Kagame muri ubwo butumwa yatangiye avuga ko na we ari umubyeyi, kandi ashaka gusangiza abantu bose bimwe mu byafasha kubaka ubwonko bw’umwana.

Ati “Ndi umubyeyi unyuzwe kandi uyu munsi ndashaka kubasangiza bimwe mu byafasha kubaka ubwonko bw’umwana mwifashishije imikino”.

Ange Kagame yatambukije ubutumwa abunyujije mu kubaza bimwe mu bibazo ababyeyi bose bakwibaza, nyuma agenda abisubiza uko bikwiye gukorwamo.

1. Kuki imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ari ingenzi ku mikurire y’ubwonko bwe?

Imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ni ingirakamaro ku mikurire y’ubwonko bwe, kubera ko ibyo ahura nabyo, n’imibanire ye n’abandi bantu b’ingenzi kuri we, ari bimwe mu bigena imikurire y’ubwonko bwe.

2. Ni ibihe bintu by’ingenzi ababyeyi bashobora gukora mu gufasha ubwonko bw’umwana gukura neza?

Abana bahora bakina kandi bakigira mu mikino, indi mibanire n’abandi ibafasha mu mikurire ariko muri kamere y’umwana gukina nicyo gikorwa cy’ibanze.

Birumvikana ko niba umwana atabonye indyo yuzuye cyangwa akaba adafite ubuzima bwiza bizamugora gukina.

Icy’ingenzi ababyeyi bashobora gukora mu gufasha ubwonko bw’umwana gukura neza, harimo kumenya umwana, kumusobanukirwa cyangwa gusobanukirwa ibyo akeneye ndetse no kongera ubusabane na we nk’uko abahanga babyise ‘ubusabane bwo kwiganana’.

3. Kwiganana bisobanuye iki?

Kwiganana ni nk’umukino, akamaro k’ubu busabane bwo ‘Kwiganana’ ni uko bubera mu mpande zombi.

Umwana aragusekera agakora ibimenyetso, noneho umubyeyi cyangwa se undi muntu mukuru umwegereye akamwigana akora ibyo umwana yatangiye akora.

Urugero umwana avugije urusaku umubyeyi na we aramwigana, umwana yatunga agatoki ku kintu umubyeyi na we akareba aho umwana amweretse, ndetse na we agatungayo urutoki.

Ange Kagame avuga ko gukina bishobora gukorwa igihe wonsa cyangwa igihe ugaburira umwana wawe, n’igihe umuhindurira imyenda cyangwa igihe umwuhagira.

Ati “Ibi byose ni ibikorwa by’ubusabane no kwiga hagati y’abana n’abantu bakuru. Ababyeyi bakwiye kwiyumvisha ko iyo usekeye umwana udakwiye kugarukiraho ahubwo ukomerezaho mu gakina, icyo gihe uba wubaka imikoranire hagati y’ingirangingo zigize ubwonko bw’umwana”.

Ange atanga inama ko ari ingenzi ko ababyeyi bombi, uw’umugabo n’umugore bakina n’umwana wabo, uko ufata umwanya ugasubiramo ubwo busabane buri munsi uba utegura umwana wawe, umwubakira umusingi w’ubuzima bwo kwiga no gukemura ibibazo.

Ubu butumwa bwa Ange Kagame, UNICEF yabwifashishije igira ngo yigishe ababyeyi bamwe batazi uko bita ku bana babo ndetse banasobanukirwe uko bikorwa, kugira ngo babafashe mu mikurire y’ubwonko bwabo bakiri bato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka