Andela kimwe mu bigo byazanye igisubizo cyo guca ubushomeri

Ikigo Nyafurika giteza imbere abakoresha ikoranabuhanga, kirahamagarira umuntu wese ubyifuza kwiyandikisha akajya yiga yifashishije ikoranabuhanga kugira ngo abashe kubona abakazi.

Umuyobozi wa Andela ushinzwe itumanaho muri Afurika, Sola Abagbemi avuga ko umuntu wese ubishaka ashobora kwiyandikisha kuri murandasi, akiga agakora ibizamini, agahabwa akazi
Umuyobozi wa Andela ushinzwe itumanaho muri Afurika, Sola Abagbemi avuga ko umuntu wese ubishaka ashobora kwiyandikisha kuri murandasi, akiga agakora ibizamini, agahabwa akazi

Andela kivuga ko umuntu wese wiyumvamo impano yo gukora za porogaramu ‘applications’, yaba yarize cyangwa atarize, ashobora kwiyandikisha ku rubuga rwacyo agatangira guhatanira kubona akazi.

Iki kigo gikomoka mu gihugu cya Nigeria kuri ubu gikorera hirya no hino muri Afurika harimo u Rwanda, Kenya na Uganda.

Kigurisha za ‘applications/softwares’ ku bigo mpuzamahanga bigera ku 170 birimo MTN na Master cards. Izo programu(softwares), kirimo kuzishakisha mu bantu b’ingeri zitandukanye.

Uwajeneza Clement, Umuyobozi wa Andela mu Rwanda avuga ko hari abantu benshi baryamanye impano zo kuvumbura ‘softwares’ ariko batabizi.

Uwiyandikishije ku rubuga rwa Andela ahita ahabwa amasomo agatangira kwiyigisha, nyuma azakazahabwa ibizamini. Iyo amaze amezi atandatu atsinda, akora ikizamini-mvugo(interview) kimuhesha gutangira kwitoza gukorera Andela.

Uwajeneza agira ati:”Abashaka kubona akazi mu gihe kiri imbere bajye kuri mudasobwa, ku rubiga rwa interineti rwa Andela, barahasanga uburyo bwo kwiyandikisha, ubundi bige bakore ibyo bizamini”.

Mu mezi ane bamaze bakorera mu Rwanda bavuga ko mu bantu barenga 1,000 biyandikishije, abagera kuri 54 bamaze gutoranywa kuzakorera Andela cyangwa ibindi bikorana nacyo.

Hari n’abandi 350 Andela ivuga ko barimo kwiga banakora ibizamini bizabahesha ubuhanga bwo kuvumbura ikoranabuhanga ritandukanye.

“N’iyo umuntu atatsinze ibizamini byo kudukorera, twa duseritifika(certificates) agenda ahabwa tumuhesha kubona akazi mu bindi bigo”, Uwajeneza.

Avuga ko mu mbogamizi abataratsinze bashobora kuba baragize harimo iyo kutumva ururimi rw’icyongereza, kutagira mudasobwa na internet ndetse n’umuhate muke wo kwiga.

Umuyobozi wa Andela ushinzwe itumanaho muri Afurika, Sola Abagbemi avuga ko kwiga no gutozwa gahunda z’icyo kigo zose ari ubuntu, nta mafaranga na make basaba abantu.

Sola avuga ko hari ibintu byinshi urubyiruko rushomereye rwavumbura rwifashishije ikoranabuhanga, bigafasha Abaturage kwihutisha imikorere no kwirinda imvune.

Abakozi ba Andela bakomeza batanga ingero ko uwavumbuye porogaramu ikoreshwa n’urubuga Irembo, yaruhuye abaturage benshi anafasha abakozi b’inzego zinyuranye cyane cyane iza Leta kwihutisha serivisi.

Iki kigo kivuga ko umwaka utaha wa 2019 uzarangira gifite abantu barenga 120 bafite ubuhanga buhanitse mu ikoranabuhanga, ku buryo ibyo bakora ubwabo nabyo ngo bizaba bitanga akazi ku bantu benshi bashoboka.

muyobozi wa Andela ushinzwe itumanaho muri Afurika, Sola Abagbemi avuga ko umuntu wese ubishaka ashobora kwiyandikisha kuri murandasi, akiga agakora ibizamini, agahabwa akazi

Ikigo nyafurika giteza imbere abakoresha ikoranabuhanga, kirahamagarira umuntu wese ubyifuza kwiyandikisha akajya yiga yifashishije ikoranabuhanga kugira ngo abone akazi.

Andela kivuga ko umuntu wese wiyumvamo impano yo gukora za programu ‘applications’, yaba yarize cyangwa atarize, ashobora kwiyandikisha ku rubuga rwacyo agatangira guhatanira kubona akazi.

Iki kigo gikomoka mu gihugu cya Nigeria kuri ubu gikorera hirya no hino muri Afurika harimo u Rwanda, Kenya na Uganda.

Kigurisha za ‘applications/softwares’ ku bigo mpuzamahanga bigera ku 170 birimo MTN na Master cards. Izo programu(softwares), kirimo kuzishakisha mu bantu b’ingeri zitandukanye.

Uwajeneza Clement, Umuyobozi wa Andela mu Rwanda avuga ko hari abantu benshi baryamanye impano zo kuvumbura ‘softwares’ ariko batabizi.

Uwiyandikishije ku rubuga rwa Andela ahita ahabwa amasomo agatangira kwiyigisha, nyuma azakazahabwa ibizamini. Iyo amaze amezi atandatu atsinda, akora ikizamini-mvugo(interview) kimuhesha gutangira kwitoza gukorera Andela.

Uwajeneza agira ati:”Abashaka kubona akazi mu gihe kiri imbere bajye kuri mudasobwa biyandikishe, bige bakore ibyo bizamini”.

Mu mezi ane bamaze bakorera mu Rwanda bavuga ko mu bantu barenga 1,000 biyandikishije, abagera kuri 54 bamaze gutoranywa kuzakorera Andela cyangwa ibindi bikorana nacyo.

Hari n’abandi 350 Andela ivuga ko barimo kwiga banakora ibizamini bizabahesha ubuhanga bwo kuvumbura ikoranabuhanga ritandukanye.

“N’iyo umuntu atatsinze ibizamini byo kudukorera, twa duseritifika(certificates) agenda agahabwa tumuhesha kubona akazi mu bindi bigo”, Uwajeneza.

Avuga ko mu mbogamizi abataratsinze bashobora kuba baragize harimo iyo kutumva ururimi rw’icyongereza, kutagira mudasobwa na internet ndetse n’umuhate muke wo kwiga.

Umuyobozi wa Andela ushinzwe itumanaho muri Afurika, Sola Abagbemi avuga ko kwiga no gutozwa gahunda z’icyo kigo zose ari ubuntu, nta mafaranga na make basaba abantu.

Sola avuga ko hari ibintu byinshi urubyiruko rushomereye rwavumbura rwifashishije ikoranabuhanga, bigafasha Abaturage kwihutisha imikorere no kwirinda imvune.

Abakozi ba Andela bakomeza batanga ingero ko uwavumbuye programu ikoreshwa n’urubuga Irembo, yaruhuye abaturage benshi anafasha abakozi b’inzego zinyuranye cyane cyane iza Leta kwihutisha serivisi.

Iki kigo kivuga ko umwaka utaha wa 2019 uzarangira gifite abantu barenga 120 bafite ubuhanga buhanitse mu ikoranabuhanga, ku buryo ibyo bakora ubwabo nabyo ngo bizaba bitanga akazi ku bantu benshi bashoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Biyandikishiriza hehe? muduhe contact zumukozi wanyu wadufasha kwiyandikisha nikindigihe twakenera ubundi busobanuro
akaba yadufasha

mutangana aloys yanditse ku itariki ya: 24-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka