Amwe mu mafoto yaranze Ihuriro rya 16 rya Unity Club Intwararumuri

Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, tariki 28-29 Ukwakira 2023, bateraniye kuri Intare Conference Arena mu mwiherero wa kane n’ihuriro rya 16 rya Unity Club Intwararumuri, ndetse hakirwa abanyamuryango bashya.

Habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo ku myitwarire iranga Intwararumuri. Ibitekerezo byatanzwe byashimangiye ko kizira gutatira igihango n’Igihugu, igihango n’Abanyarwanda ndetse n’igihango cy’abashakanye.

Insanganyamatsiko y’uyu mwiherero igira iti: "Intwararumuri: Tubigire umuco uhamye".

Madamu Jeannette Kagame wari muri uyu mwiherero, yavuze ko iyo Intwararumuri zihuye muri ubu buryo aba ari umwanya mwiza wo kongera kuganira, gusabana, ndetse no kungurana ibitekerezo.

Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente; n’abandi bagize Guverinoma, abayobozi mu bigo n’izindi nzego za Leta, abahagarariye amadini n’amatorero, sosiyete sivile n’abikorera.

Aya ni amwe mu mafoto yaranze Ihuriro rya 16 rya Unity Club Intwararumuri:

Habayeho n'umwanya wo gucinya akadiho
Habayeho n’umwanya wo gucinya akadiho

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka