Aminimungu ntiyicuza kuba yaramugariye ku rugamba arwanira igihugu cye (ubuhamya)

Aminimungu Phocas wakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko kuba yaratakaje zimwe mu ngingo z’umubiri we bitamuteye ipfunwe, ahubwo ko asanga ari ishema kuri we ryo kuba yararwaniye igihugu cye.

Aminimungu Phocas
Aminimungu Phocas

Uwo mugabo utuye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, avuga ko yari mu ngabo zarwanye urugamba rwo kubohora igihugu, aho yinjiye mu gisirikare mu mwaka wa 1990.

Avuga ko nyuma yo gukomereka bikamutera ubumuga bukomeye, yarwaye igihe kirekire ariko igihugu cyimwitaho kiramuvuza, aho ubu yumva ameze neza.

Agira ati “Nkimara gukomereka urumva byarangoye, nararwaye ngira amahirwe banyitaho ndavurwa, ibice by’umubiri byakomeretse ni mu isura, ibyinshi byavuyeho urabona urwasaya rwose rwaragiye”.

Uwo mugabo ufite abana batatu n’umugore, avuga ko nyuma yo kugira ubwo bumuga, bitamuteye ipfunwe no kwiheba, aho yemeza ko ubwo bumuga abufata nk’ishema ry’uko yakomeretse arwanira ubusugire bw’igihugu.

Agira ati “Nkimara kubona ibimbayeho ko isura yanjye ijemo agatotsi, nta kibazo nabigizeho kuko ibi mbifata nk’ishema ryo gukorera igihugu, ubu nta kibazo mfite igihugu kinyitaho, ni yo mpamvu ngikunda kandi nkacyubaha”.

Avuga ko kuva asubijwe mu buzima busanzwe mu mwaka wa 2001, abayeho neza kuko Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, imufasha umunsi ku wundi ndetse akaba yaramaze kubakirwa n’inzu.

Agira ati “Mbere yo kunyubakira inzu, Komisiyo ya ‘Demobilisation’ yabanje kunsezerera impa n’amafaranga nifashisha mu buzima busanzwe nari ngiyemo.

Ayo mafaranga yaramfashije nkodesha imirima mpinga ibirayi, Komisiyo ikomeza kudusura ireba imibereho yacu inyubakira inzu mbamo, ndetse bampa n’amafaranga ahoraho angana n’ibihumbi 50 mbona buri kwezi, kandi ndanizigamira”.

Aminimungu ashimira uwari umukunzi we mbere utarigeze amwanga

Uwo mugabo avuga ko ubwo yajyaga ku rugamba yasize umukunzi we, ari na we ubu babana nk’umugore we. Akaba amushimira ubutwari yagize bwo kwemera ko babana mu gihe bakundanye ataragira ubumuga, nyuma y’urugamba akagaruka yaratakaje ibice bigize isura ye.

Yagize ati “Nyuma yo gukomereka, nari mfite ubwoba ko fiyanse wanjye azanyanga akishakira undi, nza gutungurwa n’uko ambwiye ko akinkunda. Yahise anyemerera ko dupanga gahunda yo kubana, kuko yari anzi ntarakomereka ntarajya mu gisirikare”.

Arongera ati “Umukunzi wanjye aravuga ati ‘kuba warabaye uku, si wowe wigize ko ndacyagukunda kandi n’ubwo wari kuba ari uku wavutse, Imana igira uko igena sinari kubura kugukunda, njye ndacyagukunda ndizera ko nawe ukinkunda, niba rero ari ubumuga ugize tuzabufatanya nta kibazo’. Ubu umugore wanjye tubanye neza turaharanira iterambere ry’urugo rwacu”.

Aminimungu (izina ryo mu rurimi rw’Igiswahili risobanura ‘izere Imana’) avuga ko akomeje gushaka icyamuteza imbere akaba ari umwe mu bagize umuryango RECOPDO, uhuza abakomerekeye ku rugamba n’abandi bantu bafite ubumuga bunyuranye mu rwego rwo gukomeza kwishakamo ibisubizo, aharanira iterambere rye n’iry’igihugu cye.

Asaba abafite ubumuga kudacika intege ngo bigunge, ababwira ko bashoboye, ko bakwiye gukura amaboko mu mufuka bashaka icyabateza imbere.

Ati “Abafite ubumuga twese turashoboye ntidukwiye kwiheba, tugomba kwigirira icyizere. Nubwo mfite ubumuga, igihugu cyanjye ndagikunda kandi ndacyubaha ngomba kugikorera, iyo niteje imbere mba nteza igihugu cyanjye imbere, igihugu cyanjye ngifata nk’ubutunzi bukomeye”.

Mu rwego rwo gukomeza gushaka icyamuteza imbere n’umuryango we, uwo mugabo yatangiye kwiga umwuga wo gukora inkweto ku nkunga ya Leta ibinyujije mu muryango RECOPDO, aho yemeza ko aramutse abonye ubufasha bwisumbuyeho yagira ibikorwa byinshi akora byamufasha kurushaho gutera imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka