Amikoro aracyari imbogamizi ku iterambere ry’itangazamakuru muri Afurika

Ikibazo cy’amikoro adahagije mu bitangazamakuru ngo kiracyari imbogamizi ikomeye ku iterambere ry’itangazamakuru muri Afurika.

Byari ibyishimo ku bitabiriye Umunsi Nyafurika w'Itangazamakuru. Photo/ Batamuriza Natasha
Byari ibyishimo ku bitabiriye Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru. Photo/ Batamuriza Natasha

Ibi byavugiwe mu muhango wo kwizihiza umunsi nyafurika w’itangazamakuru wabereye i Kigali ku wa mbere tariki ya 07 Ugushyingo 2016.

Kuwizihiza byahujwe n’umushyikirano wiga ku iterambere ry’itangazamakuru, umushyikirano ngarukamwaka wari ubaye ku nshuro ya munani mu Rwanda.

Ibiganiro byavugiwe muri uwo mushyikirano byatunze agatoki itangazamakuru ryo muri Afurika, kuko hari inkuru nyinshi zibera muri Afurika, ariko abanyamakuru baho ntibabashe kuzitara.

Usanga ngo abanyamakuru bategereza kuzivana mu bitangazamakuru byo hanze y’Afurika; nkuko umwanditsi Kabral Blay Amihere, watangije televiziyo yitwa Africa 24 abivuga.

Agira ati “Umbajije uko itangazamakuru ryacu rihagaze nakubwira ko tukivuga inkuru twavanye mu bandi banyamakuru. Icya kabiri dufite itangazamakuru ridashoboye, riracyabura ubushobozi.

Nkubu hari amatora ari nko muri Ghana wasanga abanyamakuru ba Afurika badahari, ariko abavuye Washingiton, mu Bubirigi, i Paris n’ahandi bakaba bahari. Mbese haracyabura ubushobozi mu bitangazamakuru byo muri Afurika.”

Minisitiri w'ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye. Photo/ Batamuriza Natasha
Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye. Photo/ Batamuriza Natasha

Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye, ashimangira ko abanyamakuru bo muri Afurika bakwiye gufata iya mbere mu kwandika inkuru zo ku mu gabane wa bo.

Agira ati “Iyo ibitangazamakuru by’i Burayi bitangaza amakuru yo ku mugabane wa Afurika usanga byibanda mu kugaragaza amashusho y’ubukene bw’akarande, indwara, ubujiji, amakimbirane, ruswa n’ibindi.

Isura nziza y’umugabane wacu kenshi ntitangazwa, cyangwa yanatangazwa igatangazwa nabi. Ariko mu by’ukuri niba tudashobora kwitangariza amakuru yacu, ntekereza ko tutanakwiye kwijujuta igihe hari undi muntu uyatangaje mu buryo tutishimiye.

Ni inshingano yacu gutangaza amakuru yacu, ntabwo bikwiye kuba inshingano y’undi muntu.”

Abanyamakuru batandukanye bahamya ko kuba badashora gutara inkuru zo ku mugabane w’Afurika biterwa n’amikoro make y’ibitangazamakuru cyane cyane ibyigenga; nkuko Cheriff Moumina, ukuriye ihuriro ry’abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru muri Afurika abisobanura.

Agira ati “Iyo umunyamakuru akora mu kigo cy’itangazamakuru, aba akeneye amasezerano y’akazi, iyo umwohereje kujya gutara inkuru muri Sudani uzi ko hari intambara, hari ibyibanze uba ugomba kumuha.”

Basanze inzitizi ikomeye itangazamakuru rifite ari amikoro. Photo/ Batamuriza Natasha
Basanze inzitizi ikomeye itangazamakuru rifite ari amikoro. Photo/ Batamuriza Natasha

Eugene Hagabimana, uyobora Radio Salus yo mu Rwanda na we yemeza ko ubushobozi bw’ibitangazamakuru bukiri ikibazo.

Agira ati “Niba televiziyo nka CNN cyangwa France24 zifite abanyamakuru bazihagarariye hafi mu bihugu byose byo ku isi, Afurika ubwo bushobozi ikaba itabufite, urumva ni ikibazo. Tubavomaho amakuru kubera ko baturusha ubushobozi.”

Bamwe mu bashakashatsi bavuga ko kuba ibitangazamakuru bya Afurika bitihaza mu bushobozi biterwa nuko biba bidatanga amakuru meza yatuma bibona abafatanyabikorwa.

Ikindi ngo na bamwe mu babitangiza ntibabiha umurongo uhamye watuma babona amafaranga. Abafite ibitangazamakuru ariko ntibemeranya n’abo bashakashatsi.

Moumina yatanze igitekerezo cy’uko Leta z’ibihugu bya Afurika zikwiye kugenera ubufasha ibitangazamakuru kuko bidakozwe nta terambere byageraho.

Agira ati “Sinzi uko bigenda mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu, ariko mu gihugu cyacu buri mwaka hari ingengo y’imari guverinoma igenera ibitangazamakuru byigenga.

Ku buryo uyu mwaka twakoze ikigega cyo gufasha ibitangazamakuru kirimo miriyari nyinshi zizafasha ibitangazamakuru kwiteza imbere no guhugura abanyamakuru babyo, kuko bitabonye ubwo bushobozi nabyo ntibyabaho.”

Mu muhango wo kwizihiza umunsi nyafurika w’itangazamakuru hanamuritswe ibyavuye mu bushakashatsi bwa kabiri bugaragaza uko itangazamakuru rihagaze mu Rwanda.

Gerard Mbanda umuyobozi muri RGB ushinzwe itangazamakuru agaragaza uko itangazamakuru rihagaze. Photo/ Batamuriza Natasha
Gerard Mbanda umuyobozi muri RGB ushinzwe itangazamakuru agaragaza uko itangazamakuru rihagaze. Photo/ Batamuriza Natasha

Ugereranyije ibipimo by’ubwo bushakashatsi n’ubuheruka muri 2013 ngo usanga ijanisha ry’amanota ryarazamutse.

Urugero ni nk’igipimo kirebana n’uburyo Abanyarwanda bishimira “Amategeko yorohereza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru” cyazamutseho 10.68% ugereranyije naho cyari kiri mu mwaka wa 2013.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka