Amerika yongeye gusaba ko FDLR yamburwa intwaro

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zongeye gutangaza ko zishyigikiye gahunda z’umuryango mpuzamahanga zigamije kwambura intwaro no kurwanya umutwe wa FDLR kubera ibikorwa bihohotera abaturage ba Congo ukora.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kandi ziratangaza ko zihangayikishijwe no kwivumbagatanya kwa bamwe mu basirikare bakuru batavuga rumwe n’ubutegatsi bwa Kongo ndetse n’ibikorwa bitari byiza biri gukorwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwitwa M23 mu burasirazuba bwa Congo.

Uwungirije umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya USA yagize ati “turashishikariza Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, abaturanyi bayo n’abafatanyabikorwa bayo gushyira hamwe bagafatanya kurwanya imitwe nka FDLR, M23 n’utundi dutsiko twose twafatiwe ibihano n’umuryango w’abibumbye kubera ibikorwa bibi bakorera muri Congo”.

Mu itangazo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yasohoye tariki 06/06/2012, Mark C. Toner yavuze ko ibyo bikorwa bya Leta ya Congo bigamije gushyiraho igisirikare kimwe cya Congo, gifite imitwarire ifututse, cyunze ubumwe bugamije kugarura amahoro arambye muri Congo.

Mark C. Toner yakomeje agira ati: “Dushyigikiye ibikorwa byose Leta ya Congo Kinshasa izakora bigamije guca intege abo bagizi ba nabi, ndetse no gushyikiriza ubutabera abayoboye ibikorwa by’ihohoterwa barimo imitwe y’intagondwa n’inyeshyamba, barimo Jean Bosco Ntaganda”.

Muri iryo tangazo kandi Amerika yongeye gushimangira ko ishyigikiye byimazeyo ibikorwa byo kugarura amahoro muri Congo bikorwa n’intumwa z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO).

Marie Josee Ikibasumba

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka