Amerika yibutse ibitero byo ku ya 11 Nzeri 2001
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, Visi Perezida we Kamala Harris, na Donald Trump wigeze kuyobora Amerika, bunamiye abahitanywe n’ibitero by’iterabwoba byo ku ya 11 Nzeri 2001.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024, ku rwibutso rwa National Septermber 11 Memorial & Museum, i New York, hibukwa abantu bagera ku 3,000 bahitanywe n’ibyo bitero.
Muri icyo gikorwa hasomwe amazina y’abaguye muri ibyo bitero kuri iyo tariki nyuma y’imyaka 23. Icyo gihe indege zitwara abantu zari zashimuswe n’ibyihebe zasenye inyubako ebyiri ndende zakorerwagamo ibikorwa by’ubucuruzi za World Trade Center, i New York.
Ni ibitero kandi byibasiye Minisiteri y’Ingabo ya Leta zunze ubumwe za Amerika (Pentagone), ndetse bigera na Washington DC.
Buri mwaka haba igikorwa cyo kwibuka abaguye muri ibyo bitero byo ku ya 11 Nzeri 2001 byagabwe n’umutwe witerabwoba wa Al-Qaeda.
VOA News yatangaje ko Perezida Biden yashimye abantu bose batakarije ubuzima muri ibyo bitero ndetse kandi ashimira Abanyamerika ibihumbi amagana n’agamana binjiye mu gisirikare kugira ngo bafashe Igihugu cyabo mu guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba.
Yavuze ko bari mu bafashije Amerika gufata no guhitana Osama bin Laden wateguye ibyo bitero mu 2001.
Prezida Biden yatangaje ko benshi mu binjiye mu gisirikare bagiye kurwana muri Afghanistan, Iraq n’ibindi bice bitandukanye byaberagamo intambara. Yavuze ko atabona amagambo yo kubashimira bihagije ku bwitange bwabo bagaragaje.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imitwe y’Abasilamu irwana ni myinshi cyane ku isi.Hari Islamic State,Al Shabab,Ansar-Allah,Al Aqmi,Al Qaeda,Hezbollah,Houthis,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,Katiba Masina, Sunnah wal-Jamaah,Jama’at Nusrat al-Islam wal-Muslimin,etc...Iyi mitwe yose ivuga ko "irwanira Imana".Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko “yanga umuntu wese umena amaraso y’abandi” nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abakora ibyo itubuza bose izabarimbura ku munsi wa nyuma.Ariko si Abaslamu bonyine barwana.Iyo habaye intambara,iteka abanyamadini baha umugisha abayoboke babo bagiye ku rugamba.Abakristu nyakuli,bagize idini ry’ukuli,nta na rimwe bajya mu ntambara zibera mu isi.