Amerika yatangiye guha Afurika inkingo za Covid-19, ikimenyetso cyiza - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kuba zaratangiye guha Afurika inkingo za Covid-19 muri gahunda ya COVAX, avuga ko ari ikimenyetso cyiza cy’uko icyo gihugu kizanifatanya na Afurika muri gahunda yo kwishakira inkingo zayo.

Perezida Kagame asanga kuba Amerika yatangiye guha inkingo za Covid-19 Afurika, ari ikimenyetso cyiza cy
Perezida Kagame asanga kuba Amerika yatangiye guha inkingo za Covid-19 Afurika, ari ikimenyetso cyiza cy’ubufatanye

Perezida Kagame yabitangaje ubwo yari yitabiriye (hifashishijwe ikoranabuhanga), Inama y’Ubucuruzi ihuza icyo gihugu n’Umugabane wa Afurika (The Corporate Council on Africa) kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuba iyi nama y’Ubucuruzi ihuje USA n’Umugabane wa Afurika, ku nshuro ya kabiri, muri 2020 na 2021, hakoreshejwe ikoranabuhanga kubera Covid-19, ari imbogamizi yatuma ubufatanye bugomba kurushaho gukomera.

Yavuze ko USA zirimo gutera intambwe yo gutanga ama miliyoni ya doze z’inkingo za Covid-19 binyuze muri COVAX, iza mbere zikaba zaramaze kugera muri Afurika.

Ati “Ibyo rero ni ikimenyetso cyiza cy’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo kwitegura kubana n’abafatanyabikorwa muri Afurika binyuze mu Kigega cy’Ubutwererane (DFC) hamwe n’izindi nzego, kugira ngo bafashe inganda z’imbere (mu bihugu bya Afurika) zikora inkingo n’indi miti”.

Kugeza ubu Afurika ikomeje umugambi wo gushyiraho Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti (African Medicines Agency, AMA).

Umukuru w’Igihugu yavuze ko aya ari amahirwe menshi ku bikorera bo kuri iyi migabane yombi ihuriye ku Nyanja ya Atlantique, ndetse ko hari ingero zimaze kuboneka z’uko ubufatanye nk’ubu bwafashije mu guhanga ibishya byagiriye akamaro isi yose.

Yatanze urugero rw’Ikigo cya Zipline cyo muri California gikora utudege duto tutagira abaderevu, Drones, cyaje mu Rwanda muri 2016 kugerageza uwo mushinga w’ikoranabuhanga ryo kugeza amaraso ku barwayi bari mu bitaro biri kure, none ubu ngo kirabara amafaranga agera kuri za miliyari kandi kikaba kimaze kwagukira muri Amerika, Afurika no mu Buyapani.

Perezida Kagame yashoje ijambo avuga ko iki ari igihe cyo kumenya andi mahirwe yava mu bufatanye bwibanda cyane cyane ku rubyiruko rutuye imigabane yombi, rukaba rugomba kubona ibisubizo aho abandi babona ibibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka