Amerika: Bamwe mu basirikare banze kwikingiza Covid-19

Ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika zirenga 10,000 zirimo izirwanira mu kirere n’izishinzwe kurinda ibikorwa by’igihugu biri mu isanzure, kugeza ubu ntizirafata urukingo rwa Covid 19, bitewe n’uko harimo ababyanze n’abatanze impamvu batifuza gukingirwa n’ubwo abayobozi babo batabyumva.

Ibyo byagaragariye mu mibare iheruka y’abaze gukingirwa, kuko itariki ntarengwa yo kwikingiza Covid 19 ku basirikare ba Amerika barwanira mu kirere n’abashinzwe kurinda ibikorwa by’igihugu biri mu isanzure, yarangiye ku wa kabiri tariki 2 Ugushyingo 2021, gusa hakaba hari abasirikare benshi batakingiwe.

Ijwi rya Amerika rivuga ko imibare ryabonye yerekana ko abagera kuri 95% ari bo bahawe inkingo zose na ho abagera kuri 97% bahawe nibura urukingo rwa mbere.

Icyo kibazo cyatumye abayobozi bakuru bahura n’ingorane z’uko bazabigenza ku basirikare batakurikije ayo mabwiriza yo kwikingiza kugera ku itariki ntarengwa bari bahawe, cyangwa ku batanze impamvu zibabuza gukingirwa.

Umwe mu bayobozi b’Igisirikare cya Amerika kirwanira mu kirere yabwiye Ijwi rya Amerika ko amabwiriza bafite ari ugukoresha uburyo bwose bafite bagashishikariza ingabo bayoboye kwikingiza.

Minisitri w’Ingabo muri Amerika, Lloyd Austin, yasabye abakuru, ni ukuvuga abagaba b’ingabo guhagurukira gushishikariza abo bayoboye kwikingiza aho kugira ngo bategereze kuzabibahanira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka