Ambasaderi wa Ukraine mu Rwanda yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yakiriye Ambasaderi wa Ukraine mu Rwanda, Viacheslav Viktorovych Yatsiuk.

Muri uru ruzinduko rwo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nyakanga, aba bayobozi baganiriye ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, guteza imbere imikoranire mu nzego zirimo uburezi, ubuhinzi, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

Dr Kalinda yashimye uruzinduko rwa Ambasaderi Viacheslav Yatsiuk, avuga ko ari bwo bwa mbere asuye Sena y’u Rwanda kuva yatangira inshingano ze mu gihugu.

Ambasaderi Viacheslav na we yanyuzwe n’intambwe u Rwanda rumaze gutera mu rugendo rw’iterambere, yizeza ubufatanye buhamye bushingiye ku nyungu rusange no kubaka amahoro arambye.

U Rwanda na Ukraine bisanzwe bifitanye umubano mwiza kuko tariki 18 Mata 2024 Ukraine yafunguye ku mugaragaro Ambasade yayo i Kigali mu kurushaho gushimangira umubano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ibihugu byombi kandi bifitanye umubano ushingiye ku masezerano y’ubufatanye mu bya politiki yashyizweho umukono tariki 25 Gicurasi 2023.

Nyuma yaho nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we Volodomyr Zelensky banaganira ku ntambara iri muri Ukraine, n’uburyo buhari bwatangijwe bwo gushyigikira inzira y’amahoro mu kurangiza aya makimbirane.

Ayo masezerano yabaye imwe mu nzira zo gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi no gufatanya guteza imbere ababituye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka