Ambasaderi wa UE mu Rwanda yashimye ibyo yabonye muri gereza ya Nyanza
Mu rwego rwo kureba uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa muri gereza zo mu Rwanda, Michel Arrion uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi mu Rwanda yasuye gereza ya Nyanza izwi rya Mpanga ashima uko abafungiyemo babayeho.
Muri urwo ruzindiko rwe rwabaye tariki 21/05/2013, Ambassaderi Michel Arrion a bamwe mu bajyanama be mu bya politiki batambagijwe ibice binyuranye bya gereza ya Nyanza ari nako basobanurirwa imibereho y’imfungwa n’abagororwa bayifungiyemo.
Nta gice na kimwe kigize iyo gereza Ambassaderi Michel atagezemo kuko yagejejwe aho imfungwa n’abagororwa b’ibyaha bitandukanye bafungiye ndetse asoreza uruzinduko rwe mu gice gifungiyemo imfungwa zaturutse mu gihugu cya cya Sierra Leone.

Mu ijambo yagejeje ku buyobozi bwa gereza ya Nyanza yavuze ko yatangajwe n’uburyo imfungwa n’abagororwa bo muri iyo gereza bafashwemo agereranyije nabo mu bindi bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Yagize ati: “Gereza ya Nyanza itubereye ikimenyetso cyerekana ishusho y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ndetse n’uko amafaranga ava hanze y’igihugu akoreshwa mu birebana n’imibereho y’imfungwa n’abagororwa”.
Ibyo yabishingiye ku kinyabupfura yabonanye imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyanza avuga ko usibye kuba bahagororerwa ngo banahigira n’indi mirimo yazabagirira akamaro mu gihe bazaba barangije ibihano bakatiwe n’inkiko.


Bimwe mu byo yasanze abo bagorwa bakora harimo kuboha uduseke, imitako itandukanye n’ibindi bikorwa by’ubugeni n’ubukorikori yasanze byarakozwe ndetse n’ibyo barimo bakora ubwo yabasuraga.
Yasobanuye ko amaze kugera muri gereza zitandukanye zo mu Rwanda ariko ngo gereza ya Nyanza ifite akarusho irusha izindi yaba mu mibereho y’imfungwa n’abagororwa, uburyo bwo kubagorora ndetse no kubafasha kwakira ibyababayeho bigatuma bafungwa.
Gashugi Johnson, umuyobozi wungirije wa gereza ya Nyanza akaba ari nawe watanze ubusobanuro ku kintu cyose ambasaderi yifuzaga kuyimenyaho yatangaje ko iyo gereza ifite intego yo kuba imwe muri gereza azabera izindi urugero rwiza mu muryango w’ibihugu u Rwanda ruherereyemo.

Gereza ya Nyanza kugeza ubu ifungiyemo imfungwa n’abagororwa basaga 6000 barimo ab’ibyaha bisanzwe, abakomoka mu gihugu cya Sierra Leone hamwe n’abafungiye uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Imfungwa n’abagororwa si ibicibwa mu gihugu,ni abaturage nk’abandi baba bagomba kwitabwaho bakigishwa ibyiza baba bataranzweho,ibi rero ni inshingano leta y’urwanda iba igomba kuzuza nk’uko n’izindi gahunda zitabwaho ku bw’ineza z’abaturage.
Ngaho bazongere bavuge ko imfungwa zifashwe nabi mu Rwanda..hanyuma se, aba murabona iyi micyo bariho , babaye bari mungo zabo bamwe mpamya ko ntayo baba bafite..dore aho nibereye..mukomereza aho I Nyanza.
Ikigaragara ni uko izi mfungwa zikeye..ariko zibuke ko nk’izahekuye u Rda muri Genocide,bajya banamenya ko hari n’izindi nshingano zibareba zo kwehgera abo biciye bakabasaba imbabazi bakabona bakemera ibyaha bakanababarirwa..bityo ubumwe n’ubwiyunjye bukagerwaho byimbitse.
Ibi bikorwa byose bikorwa hagamijwe kugorora abanyarwanda baba barahamwe n’ibyaha bitandukanye kuko baba bagomba kuzasubira muri societe nyarwanda,ntibikorwa kuko hari uwo bashaka kureshya cg kunezeza,ni inshingano z’ikigo k’igihugu gishinzwe abagororwa.ni byiza kuba uyu ambassador yabishimye,keretse niba yari aziko muri gereza z’urwanda zitabamo abantu bikaba byamutunguye.