Ambasaderi wa Misiri yashimiye abanyarwanda ko banze guheranwa n’amateka

Ambasaderi mushya wa Misiri mu Rwanda, Madamu Nermine El Zawahry, yavuze ko n’ubwo abanyarwanda banyuze mu bihe by’agahinda n’imibabaro batemeye guheranwa nabyo bakiyemeza kongera kunga ubumwe no kwigira.

Ambasaderi Nermine El Zawahry yunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso
Ambasaderi Nermine El Zawahry yunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso

Madamu Nermine yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023, ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ahashyinguye imibiri y’Abatutsi basanga ibihumbi 250 yavuye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Amb wa Misiri mu Rwanda, Madamu Nermine El Zawahry, kuri uru rwibutso yatambagijwe ibice birugize ndetse asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Yasobanuriwe inkomoko ya Jenoside, ingaruka yagize ku buzima bw’Igihugu n’ubw’abanyarwanda muri rusange ndetse n’uburyo bongeye kwishakamo ibisubizo no kwigira.

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi, Ambasaderi Nermine El Zawahry, yavuze ko mu izina ry’abaturage ba Misiri yifatanyije mu kababaro n’abanyarwanda.

Yakomeje avuga ko urugendo yakoze agatambagizwa ibice by’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nubwo rushengura umutima rugatera amarira mu maso, ariko ashima uburyo abanyarwanda bataheranywe n’ibihe nk’ibyo bagaharanira guhagarara bemye.

Yagize ati: “Icyemezo cyanyu cyo kongera guhagarara ku birenge byanyu mwemye, no kwigira bigaragaza uburyo abantu bakwiye kubabarira ariko kandi ntibikureho kwibagirwa.”

Nermine El Zawahry yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira Misiri mu Rwanda ku wa Kane tari ya 23 Ugushyingo 2023, azishyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Ambasaderi Nermine yasimbuye Rania Mahmoud Mohamed EL Banna wasezewe na Perezida Kagame ku wa 10 Nzeri uyu mwaka nyuma y’imyaka ibiri yari amaze ahagarariye igihugu cye mu Rwanda.

Ambasaderi Nermine El Zawahry, yavuze ko muri gahunda ze ashyize imbere imikoranire igamije gushyigikira no guteza indi ntambwe ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Misiri.

U Rwanda na Misiri bimaze imyaka irenga 45 bikorana mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ingufu, ubuvuzi no guhererekanya abanyeshuri.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka