Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri UN yageze mu Rwanda

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda yatangaje ko ejo ambasaderi w’icyo gihugu muri UN, Susan Rice, yageze mu Rwanda mu ruzinduko w’iminsi ine.

Ambasaderi Suzan yatangaje ko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda ku nshuro ya kabiri kuva ubwo yahaherukaga mu 2009. Suzan yemeje ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije ugereranyije n’uko rwari rumeze ubwo yazaga inaha ubushize.

Ambasaderi Suzan yagize ati: “Ni amahirwe kongera kugera mu Rwanda kureba uko hameze nyuma y’imyaka 17 igihugu kivuye muri Jenoside.” Yongeyeho ko ashimishijwe no kubona uko guverinona, ubucuruzi, abaturage n’imiryango itegamiye kuri Leta bigira uruhare mu iterambere u Rwanda rurimo.

Biteganyijwe ko azasura ibikorwa bitandukanye birimo ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), ikigo nderabuzima cya masaka, n’ishuri nderabarezi rya Kigali (KIE) aho azatanga ikiganiro.

Ambasaderi Suzan Rice aje mu Rwanda nyuma y’uruzindo yakoreraga mu gihugu cya Libiya.

Emmnauel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka