Ambasaderi wa Israel yijeje inkunga ihoraho mu marushanwa yo kurwanya abapfobya Jenoside

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yijeje inkunga ihoraho yo gufasha mu marushanwa y’abakora inyandiko, amajwi n’amashusho byo guhangana n’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam

Ron yatangaje ibi ubwo yari yitabiriye amarushanwa yateguwe n’Umuryango w’Abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside (GAERG), ufatanyije na Ambasade za Israel n’u Budage mu Rwanda.

Muri ayo marushanwa yasojwe ku wa Gatatu tariki 05 Gicurasi 2021, GAERG yahembye batanu muri 14 banditse inkuru ndende (essays), imivugo, inkuru zisanzwe (articles), ndetse n’inkuru zo mu buryo bw’amajwi (podcast).

Ayo marushanwa yari yatangiranye n’abantu 29 mu kwezi gushize kwa Mata, baza kurushanwa berekana ibihangano byabo, maze hatoranywamo 14 barushanwe ku wa gatatu, havamo batanu ba mbere aba ari bo bahembwa.

GAERG yahembye ababaye aba mbere
GAERG yahembye ababaye aba mbere

Umunyamakuru Manzi Gato Félicien yakoze inkuru y’amajwi ishyirwa kuri internet (podcast), akaba yahembwe amafaranga ibihumbi 300 na telefone igezweho (smart phone).

Iyo nkuru ya Gato Félicien ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uburyo abapfobya n’abayihakana bakoresha, ndetse n’uburyo urubyiruko rukwiye guhangana n’iryo pfobya n’ihakana rya Jenoside.

Manzi agaragaza imibare y’umwaka wa 2020 yatanzwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ngo bwavuze ko mu bapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi harimo abana b’imyaka kuva kuri 14-19 bangana na 8%.

Abanditsi b’imivugo bahembwe ni Baho Ntaganira na Manzi Didier, abanditse inkuru ndende barushije abandi akaba ari Ndacyayisenga Esther na Busoro Honoré.

Uwa mbere muri buri cyiciro yahembwaga Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 na telefone (usibye Ndacyayisenga Esther bahaye ibihumbi 300Frw na mudasobwa), uwa kabiri yahembwaga ibihumbi 200 na telefone.

Bagaragaje ibihangano birwanya ipfobya n'ihakana rya Jenoside
Bagaragaje ibihangano birwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside

Ndacyayisenga yanditse inkuru ivuga ko ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ribangamiye gukira kw’ibikomere by’abayirokotse, ashingiye ku kuba yaragiye hanze y’igihugu ngo akahahurira n’abapfobya, avuga ko barusha imbaraga abari mu gihugu imbere.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, uvuga ko yaburiye ababyeyi be muri Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) mu Budage, avuga ko ubwinshi bw’inkuru ari bwo bushobora kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amb Ron yagize ati "Icyo niyemeje ni ukurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside, niyemeje kubikora kuko nzi ibyabaye hano, ntabwo yari intambara, ntabwo habayeho Jenoside ebyiri nk’uko abantu babivuga, ahubwo iyi Jenoside yarateguwe kuva mu 1959, na cyane cyane mu 1990".

Ambasaderi wa Israel avuga ko urugendo rwakozwe n’Abatutsi ari kimwe n’urw’Abayahudi ku mugabane w’i Burayi, akaba yizeza ko n’igihe yaba atagikorera mu Rwanda azakomeza gushyigikira amarushanwa y’abandika n’abavuga bamagana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu mafaranga agera kuri miliyoni esheshatu yakoreshejwe mu irushanwa ry’uyu mwaka, Amb Ron ubwe avuga ko yatanze miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda, asigaye yatanzwe na GAERG hamwe na Ambasade y’u Budage mu Rwanda.

Umukuru w’umuryango GAERG, Egide Gatari, avuga ko barimo gushaka abafatanyabikorwa benshi batuma aya marushanwa ku nyandiko, amajwi n’amashusho yitabirwa na benshi kandi buri mwaka.

Gatari yagize ati " Icyo twabonye muri ibi bihangano ni uko byose bifite amakuru ya nyayo (ashingira ku nyandiko ziriho) azadufasha guhangana n’ipfobya ndetse n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi".

Gatari avuga ko abakoze ibihangano bagiye kongererwa ubushobozi kugira ngo haboneke amakuru menshi yo kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo ririmo gukorerwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UN yemera Genocides 3 gusa: Iy’Abatutsi,iy’Abayahudi n’iy’Armenians.Nyamara hari izindi nyinshi itari yemera.Ni ryari Genocides,Intambara,etc...bizacika burundu?Bible isubiza icyo kibazo.Ku munsi wa nyuma,Imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2,umurongo wa 21 na 22 havuga.Ndetse ikureho ibibazo byose,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.
It is a matter of time.

bitariho yanditse ku itariki ya: 6-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka