Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yemereye abibasiwe n’ibiza inkunga ya Miliyoni 50 RWF

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman, yemereye akarere ka Ngororero inkunga y’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 50, mu rwego rwo gufasha imiryango yasenyewe n’imvura.

Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yihanganishije abagizweho ingaruka n'ibiza
Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibiza

Ni ubutumwa yatanze anyujije kuri Twitter ku mugoroba wo ku itariki 15 Gicurasi 2020 yifashishije video, aho yabutanze mu rurimi rw’Ikinyarwanda asanzwe akoresha.

Yagize ati “Kubera imvura nyinshi y’itumba, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA, ivuga ko ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage byagezweho n’ingaruka yatewe n’umwuzure, kandi yangiza n’ibintu byabo. Uyu munsi nemeye Miliyoni hafi 50 z’Amanyarwanda”.

Akomeza agira ati “Ni amafaranga azifashishwa mu gutanga ubutabazi bw’ibanze ku bantu basenyewe n’imvura. Aya mafaranga azafasha imiryango yagaragajwe na MINEMA, kugira ngo babone ibikoresho bikenewe”.

Ambasaderi Vrooman, avuga ko iyo ari inkunga ya USAID izahabwa Care International kugira ngo itange ubutabazi hose mu Karere ka Ngororero.

Ati “Iyi ni inkunga ya USAID izahabwa Care International, kugira ngo itange ubutabazi hose mu Karere ka Ngororero. Ibyo bikoresho birimo amasafuriya, ibiringiti, inzitiramibu, matora, ibikoresho by’isuku n’ibindi. Mube amahoro”.

Iyo nkunga, itanzwe mu gihe imvura iherutse kugwa yatwaye ubuzima bw’abantu 72 mu turere tunyuranye tugize Intara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo, inasenya inzu zigera mu 1000 z’abaturage, ubu bamwe bakaba bacumbikiwe mu bigo by’amashuri no mu miryango mu baturanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashima cyane reta yubumwe yacu yo idahwema kudukorera ibikwiye turashimira kd ambasaderi wa merikakubutabazi bwayo dukomeje kwihanganisha agezweho nibiza murakoze

Fabrice yanditse ku itariki ya: 17-05-2020  →  Musubize

Uyu azasimbure Trump kuko amurusha ubumuntu

ngombwa yanditse ku itariki ya: 16-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka