Ambasaderi w’Umurinzi w’Imisigiti Ibiri Mitagatifu akora iki?

Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Nyakanga 2025, Mohammed Bin Khalil Faloudah, yagizwe Ambasaderi w’Umurinzi w’Imisigiti ibiri Mitagatifu mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala.

Ibi ngibi abantu babyumva ku buryo butandukanye, bamwe bakibaza bati ese iyo misigiti ni iyihe, ese ko habaho imisigiti myinshi, kuki yahagararira imisigiti ibiri gusa, iyindi izaba iya nde?

Ibi ngibi, bifite icyo bisobanura. Mu by’ukuri, Umwami wa Arabie Saoudite ni Umurinzi w’Imisigiti Ibiri mitagatifu (Custodian of two Holly Mosques): Masjid al-Haram (Meka) na Masjid an-Nabawi (Madina).

Aha rero, Ambasaderi Faloudah ahagarariye uwo Mwami mu Rwanda, akaba afite icyicaro i Kampala.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Musa Sindayigaya, avuga ko iriya misigiti ibiri itagaruka kuri Ambasaderi ubwe kuko ahagarariye umurinzi wayo (Umwami).

Agira ati “Ni nk’uko ushobora kuvuga uti hari umuyobozi witwa ‘Baba wa Taifa’, Umwami wa Arabie Saoudite wese yitwa Umurinzi w’Imisigiti Ibiri mitagatifu (Custodian of two Holly Mosques). Ni ukuvuga ngo ni umukozi w’imisigiti ibiri mitagatifu, baba bashaka kuvuga umusigiti wa Maka na Madina.”

“Ni ukuvuga ngo iryo ni umwanya w’umwami, ntabwo ari uwa ambasaderi, ahubwo uriya ni ambasaderi w’umwami wa Arabie Saoudite, nk’uko dufite izindi ambasade iriya nayo ni nk’izindi zose, n’ubundi dusanzwe dukenera Visa zo kujya i Maka wenda biba byoroshye ariko n’ubundi i Kampala niyo twakoreshaga nubwo yashinzwe u Rwanda iracyafite icyicaro i Kampala.”

Kuba Mohammed Bin Khalil Faloudah adafite icyicaro i Kigali ngo ntacyo bizahindura ku bashakaga visa zo kujya gukora umutambagiro mutagatifu no muri Arabie Saoudite muri rusange kuko n’ubundi bazakomeza kuzishakira muri Uganda aho afite icyicaro.

Mufti ati “Twari dusanzwe tubona visa binyuze muri Ambasade yabo i Kampala, n’ubundi mu Rwanda nta biro bahafite ubu ngubu nubwo ambasaderi azaba ashinzwe u Rwanda. Biriya bisobanuye ko azajya akorera Uganda ariko mu bihugu ashinzwe n’ u Rwanda rurimo ariko atahafite icyicaro. Iyo ahafite icyiciro wenda nibyo byakoroha kurusha ibisanzwe kuko aho kugira ngo tujye i Kampala twabikorera hano i Kigali.”

Hagati aho, Ambasaderi Faloudah azanafasha mu gutuma haboneka inkunga mu bijyanye n’ubuzima n’imibereho myiza, ⁠guhuza ibihugu byombi mu bikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari n’ibindi.

Uru ni urufunguzo rwo gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Saoudite binyuze mu myemerere, umuco na dipolomasi ishingiye ku ndangagaciro.

U Rwanda rufite Ambasade i Riyadh muriArabie Saoudite, rukaba ruhagarariwe na Ambasaderi Eugene Segore Kayihura.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka