Ambasaderi w’Ubwongereza yasezeye kuri Perezida Kagame amwizeza ko umubano ukomeje
Ambasaderi Benedict Llewellyn Jones, wari umaze imyaka itatu ahagarariye Ubwongereza mu Rwanda, yasezeye kuri Perezida Paul Kagame; anamwizeza ko uretse umubano hagati y’ibihugu byombi uzakomeza, n’imigenderanire y’abaturage ku mpande zombi izaba myiza mu bihe biri imbere.
Ambasaderi Llewellyn yavuze ko azahamagarira abaturage b’igihugu cye kugirana umubano n’Abanyarwanda, kuko ngo yasuye abaturage mu karere ka Nyanza mu gihe yari amaze hano mu Rwanda, ngo agasanga hari byinshi bahahirana n’abo mu Bwongereza.
“Uretse umubano hagati ya za Leta zacu wifashe neza, nsanga n’umubano uri hagati y’abaturage b’ibihugu byombi ari mwiza kandi uzakomeza gutezwa imbere mu bihe biri imbere, ibyo ndabyizera cyane”, nk’uko Amb. Llewellyn yatangaje ubwo yari amaze gusezera kuri Perezida Kagame, kuri uyu wa gatatu tariki 08/01/2014.

Ambasaderi Llewellyn yashimye uburyo u Rwanda rwakoresheje neza inkunga ruhabwa n’u Bwongereza, harimo kuba umubare w’abagana ishuri warikubye inshuro nyinshi, ndetse n’impfu z’ababyeyi babyara n’iz’abana bari munsi y’imyaka itanu zikarushaho kugabanuka ku muvuduko uri hejuru.
“Ibyo ni ibigaragaza ko u Rwanda rurimo kugera ku iterambere mu buryo budasubirwaho” nk’uko Amb. Llewellyn yijeje ko aho agiye mu gihugu cya Nigeria gukomereza imirimo ye yo kuba Ambasaderi, azakomeza gushakira u Rwanda abafatanyabikorwa mu iterambere.
Ambasaderi Benedict Llewellyn Jones yatangiranye n’umwaka wa 2011 imirimo ye yo guhagararira u Bwongereza mu Rwanda. Igihe umusimbura azaziraho gukorera mu Rwanda, ntikiratangazwa.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Wakoze gushima Iterambere ry’U Rwanda kandi nawe twizera ko wabigizemo uruhare!! abanyarwanda rero natwe tubihe agaciro tunamenye n’agaciro twifitemo!!
Nice journey Benedict Llewellyn Jones, wakoze umurimo ukomeye Imana iguherekeze!!
Umubano wo ntakizawubuza gukomeza kuko ububanyi n’amahanga ni utuntu twacu rwose..bon voyage
reka tumwifurize kuzagira imirimo myiza muyo agiye gukomeza gukora kandi turishimira ibyo igihugu cye gikomeje gukorera u Rwanda ntawushidikanya ko abongereza bari mubaterankunga ba mbere dufite.
uyu nugabo ukomeye wo guhamya ibyo yabonye mu rwanda , aho u rwanda ruri kwerekeza, aho iterambere rigeze , uko abanyarwanda bamaze kwiyubaka, aho uwbiyunge bumaze kugera mubanyarwanda, abatarumva aho u rwanda rugeze , ammbassador Benedict Llewellyn aratubera umuhamya mru westerns countries bitarumva ukuri kurwanda
nagire urugendo rwiza kandi twizereko uzamusimbura azakomeza umubano mwiza