Ambasaderi w’Ubuyapani yashimiwe ibyo yakoze mu Rwanda

Ministeri y’ingabo (MINADEF) yashimiye uwari ambasaderi w’Ubuyapani, Kunio Hatanaka, washoje imirimo ye yari amazemo imyaka itatu mu Rwanda, akaba asize ishuri rikuru ryigishirizwamo gukemura amakimbirane (Rwanda Peace Academy) ryuzuye, ku nkunga ya Leta y’Ubuyapani.

Ministiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe yahaye ishimwe Ambasaderi Kunio Hatanaka, nk’uhagarariye igihugu cye mu Rwanda witwaye neza kandi agatuma umubano w’ibihugu byombi ugeza u Rwanda ku bikorwa by’iterambere binyuranye.

Ministiri Kabarebe yashimiye Ambasaderi Hatanaka by’umwihariko kuba igihugu cye ari cyo cyabaye umuterankunga ukomeye mu kubaka ishuri ry’amahoro riri i Nyakinama mu karere ka Musanze (Rwanda Peace Academy), kandi kigira uruhare mu kwigishirizamo abantu b’ingeri zinyuranye, ibijyanye no gukemura amakimbirane.

Ambasaderi Hatanaka ati:“Ngiye nishimiye cyane uburyo MINADEF yakoresheje neza inkunga yo kubaka ishuri rya Rwanda Peace Academy, ryaruzuye kandi riratanga amasomo anyuranye ku bantu b’ingeri zose. Iri shuri ndarishimira kuba rimaze kugira imikoranire myiza n’umuryango w’abimbumbye, ndifuza ko ryakomereza aho.”

Ishuri rya Rwanda Peace Academy rizaba ikigo cy’intangarugero mu karere no ku isi muri rusange, kuko ngo rihugura rikanatanga amasomo ku basirikare n’abasivili baturutse hirya no hino ku isi, baza kwiga ibijyanye no gukemura amakimbirane mu bihugu bivuye mu mvururu n’intambara; nk’uko Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yijeje.

Ubuyapani bugaragaza ubucuti bukomeye ku Rwanda, hashingiwe ku kuba butanga inkunga mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’icyaro, birimo uburezi, ubuhinzi n’ingufu. Bwanashyigiye u Rwanda mu muryango wabibumbye (UN), mu matora yo kugira icyicaro mu kanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi.

Uretse kubaka no kwigishiriza abantu muri Rwanda Peace Academy, Ubuyapani bufite ikigo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA) nacyo gikorera mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye, kandi Ubuyapani nibwo burimo kubakisha urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo.

Ambasaderi Hatanaka yizeza ko uzamusimbura agiye gufasha gukomeza iyo mirimo itararangira.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka