Ambasaderi w’Ubuholandi yasuye Mutobo ngo yirebere ukuri kwa raporo ya LONI
Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda, Madame Leoni Margarita Cuelenaere, tariki 04/12/2012, yasuye ikigo cyakirirwamo abahoze ari abarwanyi i Mutobo, ngo asesengure ibivugwa n’impuguke za LONI ko abamaze guhabwa amasomo muri iki kigo boherezwa gufasha umutwe wa M23.
Abarwanyi 195 biganjemo abahoze muri FDLR bari muri iki kigo, bagaragarije Ambasaderi w’Ubuholandi ko bishimira amasomo bahabwa abafasha kumenya aho igihugu kigeze kiteza imbere, kugirango babashe gufatanya n’abandi Banyarwanda.
Bamugaragarije kandi uburyo abayobozi babo muri FDLR bababuza gutaha berekana uburyo iyo bimenyekanye bagirirwa nabi, hakaba n’ubwo bicwa.
Madame Cuelenaere yavuze ko ashima uburyo amafaranga atangwa muri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero akoreshwa neza, ndetse n’uburyo gahunda yose igenda ku murongo.
Yavuze kandi ko uru ruzinduko rwe rwari no mu rwego rwo gusesengura imikorere y’iki kigo, yatanzweho amakuru y’ibinyoma, ko abaharangije baba boherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha umutwe M23.
Sayinzoga Jean umuyobozi wa komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi, yagaragaje ko uru rugendo rufitanye isano no guhagarika inkunga zacaga muri gahunda zitandukanye z’igihugu.
Yavuze ko n’ubwo inkunga zahagarikwa, iyi gahunda izakomeza, kubera akamaro ifitiye abahoze ari abarwanyi ndetse n’igihugu muri rusange.
Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda kandi, yari aherekejwe n’umukozi muri banki y’Isi ushinzwe gukurikirana iterambere n’ubuzima ry’ibihugu byabayemo amakimbirane, hamwe n’intumwa zari zihagarariye Ububiligi, Ubwongereza, Ubudage n’Ubufaransa.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
hhahahaha ariko ntimukajye mutubeshya tumaze kumenya ubwenjye! none se Ambassadeur niba yagiye kuhareba cg kuhasura mwibwira ko aribwo U Rwanda rwasubiza abarwanyi muri RDC??? cyane ko biba byanateguwe n’abatanga buhamya bazi ibyo bari buvuge!!reka sha twese turi abanyarwanda ntitubeshyanye kabisa!!!
nizere noneho abanyamahanga baboneraho gucikakugumya
gusiga isurambi urwanda gunuko basuribyobyose bageriwabo ntibahagarare kukuri bamenye
ESE IYI FOTO KO ALI IYO MURUGWIRO IBYA MUTOBO KO MUTAHAGEZE NGO MUHAMUFOTORERE MURABITUBWIRA MUTE MUTALI MUHALI ??