Ambasaderi w’u Buyapani anejejwe n’uruhare rw’igihugu cye mu kubaka amahoro mu karere

Ambasaderi w’ubuyapani mu Rwanda, nyakubahwa Kazuya Ogawa aravuga ko igihugu cye cyishimira kuba kigira uruhare mu bikorwa bigamije gukumira amakimbirane ndetse no kuyashakira umuti binyuze mu bikorwa birimo gufasha mu kwigisha ababungabunga amahoro n’abacyemura impaka aho zivutse.

Ibi ambasaderi Ogawa yabivugiye mu ishuri Rwanda Peace Academy riri mu karere ka Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda, ejo kuwa 09/09/2013 ubwo yasuraga aho ryubatswe ku nkunga y’igihugu cy’Ubuyapani.

Ambasaderi Kazuya Ogawa yanejejwe n'uko umusanzu wabo mu kubaka amahoro ugirira akamario benshi muri Afurika
Ambasaderi Kazuya Ogawa yanejejwe n’uko umusanzu wabo mu kubaka amahoro ugirira akamario benshi muri Afurika

Ambasaderi Ogawa yavuze ko Ubuyapani bwagize uruhare rukomeye mu mushinga wo kubaka Rwanda Peace Academy watwaye miliyoni eshatu z’amadolari.

Iyi ntumwa y’Ubuyapani mu Rwanda yavuze kandi ko kuva iri shuri ryakuzura rimaze kwakira amasomo atandukanye yigisha ibijyanye no kubaka amahoro, ayo gukumira ishorwa ry’abana mu ntambara, n’ayandi anyuranye, bikaba ngo ari byo bishimisha igihugu cye.

Mbere gato y’umuhango wo gutangiza amasomo yagenewe abasivili 23 baturuka mu bihugu umunani by’Afurika bari kwiga uko bakwitwara mu gihe boherejwe mu butumwa bw’amahoro mu bihugu birimo imvuru cyangwa intambara, nibwo ambasaderi Ogawa yasuye iri shuri.

Aba ni abasivili bo mu bihugu binyuranye baje kwigira mu ishuri Rwanda Peace Academy Abayapani bubatse uko babungabunga amahoro
Aba ni abasivili bo mu bihugu binyuranye baje kwigira mu ishuri Rwanda Peace Academy Abayapani bubatse uko babungabunga amahoro

Yagize ati: “Nishimiye rwose kuba ndi hano uyu munsi, kugira ngo nirebere uburyo inkunga yacu igira uruhare mu guteza imbere ubushobozi mu gukumira amakimbirane ndetse no kuyahosha.”

Avuga kandi ko Ubuyapani busanzwe bufite gahunda zigamije kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye bya Afurika binyuze mu mushinga TICAD, Tokyo International Conference on African Development, twakwita Inama mpuzamahanga ya Tokyo yiga ku iterambere rya Afurika.

Mu nama ya TICAD iheruka yabereye ahitwa Yokohama, perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari umwe mu batumirwa b’imena, aho yatanze ikiganiro cyavuze ku ku mahoro n’umutuzo muri Afurika ndetse no ku mbogamizi zitandukanye ku iterambere ry’Afurika.

Col. Jill Rutaremara uyobora ishuri Rwanda Peace Academy avuga ko uretse kuba leta y’Ubuyapani ariyo yubatse ndetse ikanagura ibikoresho by’iri sshuri, ngo hari na gahunda yo gukomeza gufatanya mu kwigisha abaharanira n’ababungabunga amahoro ndetse n’izindi gahunda zizafasha gukomeza gusagasira amahoro.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka