Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda yasuye Gicumbi

Ejo, Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda, Donald Koran, yagiriye uruzinduko mu karere ka Gicumbi mu gikorwa cyo kureba iterambere ry’akarere no gusura impunzi z’Abanyekongo ziba mu nkambi ya Gihembe.

Mu mwiherero yagiranye n’umuyobozi w’akarere, Nyangezi Bonane, hamwe n’uhagarariye Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, baganiriye ku birebana n’iterambere ry’Akarere n’imbogamizi ubuyobozi bw’Akarere gafite mu miyoborere.

Ambasaderi Donald Koran yanasuye inkambi y’impunzi ya Gihembe yerekwa n’abakozi b’umuryango w’abibumbye wita kumpunzi (HCR) ubuzima bw’izo mpunzi muri rusange. Yagiranye ikiganiro n’impunzi ndetse n’abakorera muri iyo nkambi yerekwa ibibazo izo mpunzi zifite n’imibereho yazo muri rusange.

Nyuma yo gusura iyi nkambi yageze muri radiyo Ishingiro y’abaturage ba Gicumbi bagirana ikiganiro n’abanyamakuru bayo.

Ambasaderi yatangaje ko yishimiye intambwe akarere kamaze kugeraho ndetse anemerera impunzi kuzazifasha mu mibereho yazo no kuzikorera ubuvugizi.

Yemeye kandi kuzatera inkunga Radiyo Ishingiro inkunga yo guhemba abakozi bayo kuko benshi ari abakorerabushake.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka