Ambasaderi Vrooman yamaganye ihohoterwa rikorerwa abana

Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Hendrick Vrooman, yamaganye ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, avuga ko rigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu.

Yabivugiye mu muhango wo gusoza ubukangurambaga bwiswe ‘Twiceceka’ bwateguwe n’umuryango ADEPE (Action Pour le Développement du Peuple) ku bufatanye n’umuryango Women for women ku nkunga y’ikigega Nyamerika USAID, ubukangurambaga bumaze iminsi 16 bubera mu Karere ka Musanze bwibanze ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Uwo muhango wabereye kuri Sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze ku itariki 09 Ukuboza 2019, nyuma y’urugendo rwakozwe rwo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Bwinshi mu butumwa bwagiye butangwa n’abayobozi bwagarutse ku ngaruka zikomeje guterwa n’ihohoterwa ryugarije abangavu, aho rikomeje kubakururira ibibazo byo gutwita imburagiye, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ihungabana n’ibindi.

Ambasaderi Peter Vrooman
Ambasaderi Peter Vrooman

Mu ijambo yavuze mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Ambasaderi Peter Vrooman, yagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari kimwe mu bishobora kudindiza iterambere n’ubukungu bw’igihugu.

Yibukije abakobwa kudaceceka mu gihe bahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa ndetse n’abaturage muri rusange bakirinda guhishira uwo ari we wese wangiza umwana.

Yagize ati “Nishimiye cyane kuba hano muri iki gitaramo kigamije gushyigikira uburinganire no kubaka ubushobozi bw’umugore, no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Iri hohoterwa rigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu ku buzima bw’abaturage ndetse no ku butabera.

Akomeza agira ati “Tugomba kwigisha abana b’abakobwa kuvuga mu gihe bahohotewe, tukigisha n’abana b’abahungu kuvugira bashiki babo. Rero ndashaka gushimira Leta y’u Rwanda n’imiryango itegamiye kuri Leta, n’abafatanyabikorwa bose, mwakoze cyane gutegura uyu muhango.Wiceceka!”.

Muri ubwo bukangurambaga, abakobwa 20 babyaye imburagihe barahuguwe ndetse bakaba banashyikirijwe imashini zo kudoda zizabafasha kuva mu bwigunge.

Bamwe muri abo bangavu baganiriye na Kigali Today, bavuga ko bari abanyeshuri ariko bashukishwa utuntu duto n’abagabo babaruta, bibaviramo ingaruka zo gutwita. Bakaba bishimira imashini bahawe aho bemeza ko zigiye kubakura mu bibazo by’ubukene bakiteza imbere.

Umwe ufite ubumuga bw’ingingo z’amaguru ati “Ubwo nari mfite imyaka 17 niga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, mu biruhuko nagiye gucuruza ibisheke mpura n’umugabo ati iki gisheke ni angahe? Nti ni Magana biri. Ati vayo ujye kuyafata mu rugo mfite inoti ya bitanu nasize ku meza.

Twaragiye afata ya noti ayirambika ku meza, amfata akaboko ankururira mu nzu arakinga aransambanya, mu minsi mike mbona ndatwite. Nabibwiye mudugudu ariko ntacyo byatanze”.

Uwo mukobwa avuga ko yishimiye imashini ahawe n’umuryango ADEPE, ndetse avuga ko yamenye no kudoda, ngo ntabwo azongera gushukishwa ubuhendabana, ahubwo agiye ngo gukoresha imashini yahawe yiteze imbere.

Mugenzi we washutswe nyuma yo kujya gukorera amafaranga mu biruhuko ku nyubako zinyuranye yagize ati. “Nari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, njya gupagasa nk’abandi, twari mu biruhuko. Uwari ashinzwe ubwubatsi (Ingénieur) wabakoreshaga, nari umwana ntazi iyo bigana antumaho mu nzu ye aho yabaga”.

Akomeza agira ati “Naragiye ngezeyo aranshuka aransambanya aba anteye inda. Gusa sinigeze mbivuga. Muri iyo minsi bahise bamwimura sinzi aho aba, kugeza ubu nta nubwo azi umwana. Ubu bibaye akarusho kuba mbonye imashini, nari maze iminsi njya guca inshuro ngo mbone igikoma cy’umwana ariko ubu imashini bampaye ngiye kuyibyaza umusaruro”.

Imashini 20 zidoda zahawe abo bangavu zibarirwa agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni zisaga ebyiri, aho imwe ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 120.

Umuhuzabikorwa w’umuryango ADEPE ku rwego rw’igihugu, Rucamumihigo Grégoire, avuga ko iyo nkunga uwo muryango ufashishije abana hari icyizere ko izabafasha kurushaho kwigira, birinda kuba bagwa mu bindi bishuko.

Ati “Ntacyo bari bafite cyo gukora, ariko noneho babonye umwuga. Ubu noneho bagiye kwigira bikorere, ntekereza ko nta wundi uzongera kugwa mu gishuko, kandi biragaragara kuko imyaka tumaranye nta wundi wongeye gutwita. Tuzababa hafi dukomeza kubagira inama”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze busanga impamvu abagore n’abakobwa bakomeje guhohoterwa bituruka ku kamenyero ko guceceka kw’ababyeyi n’abana mu gihe bahuye n’bibazo by’ihohoterwa, nk’uko Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yabitangarije muri uwo muhango.

Asaba buri wese kudahishira umugizi wa nabi nk’uwo wangiza umwana, aho yabasabye gutungira agatoki inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi bumwegereye kugira ngo ikibazo cy’abana b’abakobwa bakomeje kwangizwa kiranduke burundu.

Ni ubukangurambaga bwagendeye ku nsanganyamatsiko igira iti “Turerere u Rwanda, turwanya isambanywa ry’abana”.

Mu butumwa bwatanzwe na Ingabire Assumpta, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yagaragaje uburyo umubare w’abana bahohoterwa ukomeza kwiyongera aho buri wese akwiye guhagurukira icyo kibazo, by’umwihariko asaba ababyeyi kwirinda gutoteza abana babo mu gihe bahuye n’icyo kibazo kuko bishobora kubatera ibibazo by’ihungabana.

Ati “Impamvu twatoranyije iyi nsanganyamatsiko, ni uko uyu munsi dufite imibare myinshi y’abana basambanyijwe, baterwa inda bakabyara abandi bana, hari abana banduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, hari abagizweho ingaruka zinyuranye zirimo ihungabana n’ibindi. Byagaragaye ko hari ababyeyi batoteza abana bahuye n’ibyo bibazo, umwana rwose yagize ibyago aho bakamwegereye ngo yitabweho, ababyeyi bakumva ko ari ishyano ryaguye kubona umwana abyara undi bagakomeza kumutoteza. Ibyo birangire kuko byangiza umwana.”

Mu ibarura ryakorewe mu Karere ka Musanze kuva muri Mutarama kugeza mu Gushyingo 2019, abangavu basambanyijwe bo mu Karere ka Musanze bibaviramo gutwita ni 76.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka