Ambasaderi Ramtane Lamamra yahumurije impunzi z’Abanyekongo ko zizabona uburenganzira bwazo

Ambasaderi Ramtane Lamamra ushinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika, avuga ko hari igihe ibibazo bya Congo bizacyemuka impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bahohoterwa bagasubizwa mu gihugu cyabo.

Aherekejwe n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda, Lt. Gen. Charles Kayonga, n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, yasuye inkambi ya Nkamira irimo impunzi zirenga ibihumbi 3.800.

Mu bibazo zamugejejeho, zamubwiye ko zahuye n’akarengane n’ihohoterwa zikorerwa n’ingabo za Congo n’imitwe yahawe intwaro n’ingabo za Leta nka Nyatura na FDLR. Ambasaderi Ramtane yavuze ko ari ibintu bibabaje ariko harimo hashakwa igisubizo.

Ambassador Ramtane Lamamra hmawe nabamuherekeje k'umupaka uhuza u Rwanda na Congo.
Ambassador Ramtane Lamamra hmawe nabamuherekeje k’umupaka uhuza u Rwanda na Congo.

Yavuze ko umugabane wa Afurika ari wo ufite impunzi nyinshi bitewe n’ibibazo by’umutekano mucye, ariko akavuga ko hari igihe bizashira abaturage bakabona umwanya wo kwiyubaka no kubaho mu mudendezo.

Ku kibazo cy’umutekano mucye w’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, impunzi zamubwiye ko cyatangiye kuva 1964.

Umwe mu mpunzi yavuze ko kuva batsinda intambara ya Kanyarwanda, bakomeje guhohoterwa bazira ko ari Abanyarwanda kandi nyirabayazana ari abakase imipaka kuko mbere y’ubukoloni bari batuye aho birukanywe ubu.

Ambasadei Ramtane yashimye uburyo Leta y’u Rwanda n’umuryango wita ku mpunzi HCR babakira, avuga ko umuryango w’ubumwe bwa Afurika buri gushakira umuti ikibazo cy’umutekano wa Congo.

Mu byo bitaho harimo guhashya imitwe ihungabanya umutekano w’abaturage maze abaturage bagasubirana uburenganzira bwabo, bagasubira mubyabo kuko batagomba guhorwa ururimi bavuga, idini cyangwa akarere.

Yatangaje ko icyangobye gushyiraho abayobozi ari impapuro z’itora, atari ugufata intwaro ngo bahungabanye umutekano w’abaturage, mu nama y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika iteganyijwe ikibazo cy’umutekano wa Congo kikaba kizagarukwaho kandi yizera ko hari igisubizo gihamye kizatangwa.

Mbere yo gusura inkambi ya Nkamira ambassador Ramtane yabanje gusura ikigo cya Mutobo, asura abitandukanyje na FDLR bagera kuri 300 bamubwira uburyo bakiriwe mu Rwanda nyuma yo kuba mu mashyamba ya Congo, Congo Brazaville na Centre Afrique ariko bagasanga icyemezo gikwiye ari ugutaha.

Ambassador Ramtane yabashimiye kuba baragarutse mu gihugu cyabo, ababwira ko bari mu bahagaritse ibikorwa byo kumena amaraso no guteza umutekano mucye, kuko iyo baguma mu ishyamba hari ibikorwa byinshi bari gukora ariko bitari byiza.

Ambassador Ramtane yasuye n’imipaka ihana imbibe na Congo ashobora kureba urujya n’uruza ku mipaka yombi harimo no kwirebera impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda zihunga ihohoterwa zikorerwa zikakirwa k’umupaka munini wa Rubavu.

Ambassador Ramtane Lamamra yageze mu Rwanda tariki 04/01/2013, nyuma yo gusura igihugu cya Congo agahura n’abayobozi b’iki gihugu, atangaza ako mu gihe cya vuba ingabo za Tanzania zidafite aho zibogamiye zazaba zageze muri iki gihugu mu kubugangabunga umutekano hagati y’umupaka w’u Rwanda na Congo no kurwanya imitwe yitwaza intwaro.

Umunyaryango mpuzamahanga w’akarere k’ibiyaga bigari ICGRL, wari wemeje ko ingabo ibihumbi bine arizo zizoherezwa muri Congo aho zigomba kuba ziyobowe n’ingabo za Tanzania zigomba kugera m’Uburasirazuba bwa Congo mu munsi ya vuba.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka