Ambasaderi Mukantabana yakiriye umuyobozi mushya wa USAID mu Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana yakiriye umuyobozi mushya w’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, USAID, mu Rwanda, Keisha Effiom.

Amb. Mukantabana na Keisha Effiom baganiriye ku bikorwa bya USAID mu Rwanda
Amb. Mukantabana na Keisha Effiom baganiriye ku bikorwa bya USAID mu Rwanda

Abayobozi bombi baganiriye ku byo USAID ishyize imbere n’aho impande zombi zakomeza gufatanya. Ni ibiganiro byabaye kuwa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’umunsi umwe gusa, Keisha Effiom, arahiriye kuba umuyobozi wa USAID mu Rwanda no mu Burundi.

U Rwanda na USAID bisanzwe bifatanya mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda aho nko mu mwaka ushize, Banki ya Kigali yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’Umushinga witwa Hinga Wunguke w’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere (USAID), hagamijwe gutanga igishoro n’ubumenyi ku bahinzi n’abongerera agaciro umusaruro.

Amb. Mukantabana yakiriye umuyobizi mushya wa USAID mu Rwanda
Amb. Mukantabana yakiriye umuyobizi mushya wa USAID mu Rwanda

Iki kigo kandi gitanga inkunga mu bijyanye n’Ubuzima ku baturage b’u Rwanda aho nko mu mwaka ushize wa 2023, USAID yongereye igihe cyo gutera inkunga gahunda zo guteza imbere ubuzima mu gihugu, zari zaratangiye mu 2020 zigomba kurangirana na Kamena 2023.

Ni inkunga ingana na Miliyoni 25 z’Amadorali zigomba kongerwa muri gahunda ya ‘Rwanda Integrated Health Systems Activity’ (RIHSA), igamije kuzamura ireme rya serivisi z’ubuzima zitangwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka