Ambasaderi Mukantabana yaganiriye na mugenzi we uhagarariye Amerika mu Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mathilde Mukantabana, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Eric Kneedler, uhagarariye inyungu za Amerika mu Rwanda.

Amb. Eric Kneedler na Mathilde Mukantabana
Amb. Eric Kneedler na Mathilde Mukantabana

Ni ibiganiro byabaye ku Cyumweru tariki 20 Kanama 2023, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter ya Ambasaderi Mukantabana.

Ibiganiro abo bayobozi bagiranye byibanze ku nyungu z’ibihugu byombi, ndetse n’ibikwiye gukorwa mu gukomeza umubano usanzwe.

Aba bayobozi bahuye mu gihe hashize iminsi mike Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Antony Blinken, agiranye ikiganiro kuri telefone na Perezida Paul Kagame, cyibanze ku mutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC.

Icyo gihe yagaragarije Perezida Kagame ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye ko umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi wahoshwa, binyuze mu nzira ya diplomasi ndetse anasaba ko buri ruhande rwafata ingamba zihamye, mu gukemura ibi bibazo.

Blinken yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame nyuma y’uko muri Kanama umwaka ushize, yakoreye uruzinduko mu Rwanda yakirwa n’Umukuru w’Igihugu.

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bisanganywe umubano mwiza, ndetse mu bihe bitandukanye zagiye zigenera u Rwanda inkunga.

Muri 202i, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zahaye u Rwanda inkunga ya Miliyoni 147z’Amadolari, yo guteza imbere inzego zitandukanye. Mu myaka ine ishize zatanze Miliyoni 116 zo guteza imbere urwego rw’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka