Ambasaderi Kirabo yashimye ikizere u Rwanda rwagiriwe ngo rwakire CHOGM

Mu gihe habura ibyumweru bitatu ngo u Rwanda rwakire Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM), mu cyumweru kizatangira tariki ya 20 Kamena 2022, imyiteguro igeze ku rwego rushimije nk’uko Guverinoma y’u Rwanda ibitangaza.

Amb. Kirabo Kakira aganira n'abitabiriye icyo gikorwa
Amb. Kirabo Kakira aganira n’abitabiriye icyo gikorwa

Iyo myiteguro si imbere mu gihugu gusa irimbanyije, kuko no mu bihugu u Rwanda rufitemo za Ambasade naho igeze kure, mu rwego rwo kugaragaza aho rugeze rwitegura iyi nama.

Mu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, Ambasade y’u Rwanda muri Ghana ifatanyije n’iy’u Bwongereza, yateguye igikorwa cyo kwakira aba dipolomate bo mu bihugu bizitabira Inama ya CHOGM baba muri icyo gihugu, mu rwego rwo kubagaragariza aho u Rwanda rugeze imyiteguro.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Aissa Kirabo Kakira, yashimiye Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza Commonwealth, kuba warizeye u Rwanda rugahabwa kwakira iyo nama.

Ati “Twishimiye ko Umuryango wa Commonwealth wizeye u Rwanda wemera ko rwakira CHOGM 2022, kandi nishimiye ko Perezida wa Ghana, Nana Akufo Addo na Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Leone bari muri bibiri bya gatatu by’abayobozi b’Umuryango wacu, bemeje uruhare rw’ibihugu byabo muri iyi nama.”

Amb. Harriet Thompson, uhagarariye u Bwongereza muri Ghana, yavuze ko Inama ya CHOGM i Kigali, izaba umwanya wo gushakira hamwe ibitekerezo byahindura ubuzima bw’abatutage bo mu muryango wa Commonwealth.

Ati “Nyuma ya Covid-19, bwa mbere CHOGM izahuza umuryango mugari wa Commonwealth i Kigali muri CHOGM 2022. Tuzafata umwanya wo gusangira ibitekerezo, tunashakisha uburyo bwo guhindura ibintu mu mibereho y’abaturage.”

Umuyobozi waturutse muri Guverinoma ya Ghana, Kwabena Osei-Danquah, umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, yagaragaje ko n’ubwo u Rwanda arirwo ruzakira iyi nama ya CHOGM, ariko ireba umugabane wose wa Afurika, ikazaba umwanya mwiza wo kubyaza umusaruro ibizayivamo, mu gihe ugihanganye n’ibibazo birimo imihindagurikire y’ikirere, umutekano muke, ndetse n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko n’ibindi bitandukanye.

Uretse iki gikorwa Ambasade y’u Rwanda muri Ghana yateguye, ikomeje kwifatanya n’abafatanyabikorwa bose bo mu karere kugira ngo bazakoreshe amahirwe y’inama ya CHOGM, mu rwego rwo kuyibyaza umusaruro.

Iyo nama ihuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, isanzwe iterana buri myaka ibiri ikabera mu gihugu kiba cyaratoranyijwe, igahuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma baturutse mu bihugu 54 bigize uwo muryango, akaba umwanya wo kuganira kubibazo by’ingenzi bireba Commonwealth ndetse n’Isi yose.

Uyu muryango ubarirwamo abaturage bagera kuri miliyari 2.5 mu bihugu 54 byo ku migabane yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka