Ambasaderi Karega arakirwa na Perezida Zuma

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, ari mu b’ambasaderi 27 baza kwakirwa na Perezida w’iki gihugu, Jacob Zuma, bamushyikiriza impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo muri Afurika y’Epfo.

Muri uyu muhango uba uyu munsi tariki 01/02/2012, Abambasaderi bagenewe umwanya muto wo kubonana na Perezida Jacob Zuma kubera ko babaye benshi. Hari hashize hafi ameze arindwi Perezida Zuma yaranze kwakira Abambasaderi bashya muri icyo gihugu avuga ko nta mwanya afite kubera ingendo yahoragamo.

Ubusanzwe umuhango wo kwakira abambasaderi uba ari umwanya mwiza kuri bo kuko buri umwe ashobora kwihurira na Perezida bakaganira ku mirongo ya politiki hagati y’ibihugu byombi.

Bamwe mu bambasaderi bari bwakirwe baravuga ko batishimiye igihe gito bagenewe nyuma y’amezi menshi bategereje uyu munsi ariko hari n’abandi bavuga ko bishimiye ko bari bushobore gushyikiriza Perezida Zuma impapuro zabo. Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo byanditse ko hari abanyapolitiki bashinja Perezida Zuma kutita ku bubanyi n’amahanga.

Umubano hagati y’u Rwanda n’Afurika y’Epfo uragenda ugarura isura nziza. Uretse kuba Zuma ari bwakire ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, mu kwezi gushize sosiyete y’indege yo muri Afurika y’Epfo (South African Airways) yasubukuye ingendo yagiriraga mu Rwanda.

Abandi b’ambasaderi bari bwakirwe na Perezida Zuma ni uwa Fiji, Colombia, Koreya y’Amajyaruguru, Nigeria, u Budage, Mexico, u Buhorandi , Norvege, Sri Lanka, Tunisia, Syria, Repuburika ya Czech, Chypre, Suriname, u Busuwisi, Botswana, u Butaliyani, Angola, Belarus, United Arab Emirates, Philippines, Repuburika ya Slovakc, Hongrie, Zambia, Azerbaijan na Gabon.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka