Ambasaderi Kamali Karegesa yitabye Imana

Ambasaderi Ignatius Kamali Karegesa wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo no muri Uganda, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2020, azize uburwayi.

Abinyujije ku rukuta rwa twitter rw’Umuryango FPR-Inkotanyi, Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Hon François Ngarambe, yihanganishije umuryango wa Ambasaderi Kamali Karegesa witabye Imana kuri uyu wa Kabiri azize uburwayi.

Amb. Kamali Karegesa yitabye Imana azize uburwayi
Amb. Kamali Karegesa yitabye Imana azize uburwayi

Yagize ati “Ambasaderi Kamali azibukirwa ku kwitangira igihugu no kugikorera. Imana imuhe iruhuko ridashira”.

Amb. Kamali Karegesa yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo muri 2009, nyuma yo guhagararira u Rwanda muri Uganda.

Nyuma muri 2012, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, umwanya yavuyeho muri 2014.

Yitabye Imana yari Umujyanama mu Bunyamabanga Bukuru bwa FPR-Inkotanyi mu birebana n’Ububanyi n’Amahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni inkuru ibabaje cyane.Ariko natwe niyo tugana twese.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.

bitariho yanditse ku itariki ya: 12-08-2020  →  Musubize

Uyu nyakwigera Imana imwakire mubayo

John Nyanza yanditse ku itariki ya: 12-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka