Ambasaderi Hategeka yashyikirije Umwami Salman impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Arabia Saudite

Ambasaderi Emmanuel Hategeka yashyikirije Umwami Salman Bin Abdulaziz Al Saud, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu bwami bwa Arabia Saudite, nka Ambasaderi ufite icyicaro Abu Dhabi.

Amb Hategeka ashyikiriza Umwami Salman impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Arabia Saudite
Amb Hategeka ashyikiriza Umwami Salman impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Arabia Saudite

Uwo muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021 mu ngoro y’Umwami mu murwa mukuru Riyadh.

Nyuma yo gutanga izo mpapuro, Ambasaderi Emmanuel Hategeka yashimye umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, agaragaza ko yiteguye guteza imbere ubufatanye mu nzego zinyuranye.

Yagizi ati “Ni ishema rikomeye kuba nashyikirije Umwami Salman impapuro zinyemerera guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Arabia Saudite, nka Ambasaderi ufite icyicaro Abu Dhabi. Niteguye guteza imbere umubano w’u Rwanda na Arabia Saudite ku nyungu z’ibihugu byombi”.

Yongeyo ati “Nashyikirije Umwami indamutso ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ndetse n’ubushake bwo guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi”.

Ambasaderi Hategeka yaboneyeho umwanya wo kwifuriza Umwami Salman ubuzima bwiza ndetse yifuriza igihugu amahoro n’iterambere.

Umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud yahaye ikaze Ambasaderi Emmanuel Hategeka n’abandi ba Ambasaderi batanze impapuro zo guhagararira ibihugu byabo.

Umwami yabasabye kugeza indamutso ye ku bakuru b’ibihugu byabo, yanagaragaje kandi ubushake bw’igihugu cye bwo guteza imbere amahoro mu karere n’umubano n’ibindi bihugu.

Umwami Salman akurikiye uwo muhango
Umwami Salman akurikiye uwo muhango

U Rwanda rufite umubano mwiza na Arabia Saudite mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ingufu n’ibikorwa remezo.

Andi mahirwe yo kongera ubufatanye ari mu rwego rw’ikoranabuhanga, urw’imari, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari muri rusange.

Nka Ambasaderi ufite icyicaro Abu Dhabi, Emmanuel Hategeka asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) n’Ubwami bwa Bahrain.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka