Ambasaderi Gatete yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Venezuela

Ambasaderi Claver Gatete, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022, yashyikirije Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu. Ni mu muhango wabereye mu ngoro ya Perezida Maduro, iherereye i Miraflores.

Ambasaderi Claver Gatete kandi yagiranye ibiganiro na Carlos Rafael Faría Tortosa, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Bolivariya ya Venezuela. Ibiganiro byabo bikaba byaribanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Venezuela isanzwe ifitanye umubano n’u Rwanda, ndetse inyungu zayo mu gihugu zireberwa na Jesús Agustín Manzanilla Puppo, ariko akaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Amb. Gatete, asanzwe ari Ambasaderi uhoraho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, umwanya yagiyeho asimbuye Ambasaderi Valentine Rugwabiza, akaba anahagarariye inyungu z’u Rwanda mu gihugu Jamaica.

Tariki 31 Mutarama 2022, nibwo Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, maze Amb. Gatete wari Minisitiri w’Ibikorwa remezo, asimburwa kuri uwo mwanya agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri UN.

Nyuma ya Raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, ubwo yari imaze kugenzura ikagaragaza ko Amb. Gatete afite ubumenyi n’ubunararibonye, buzamufasha mu nshingano ze, Sena na yo yanzuye ko imwemeje, ku mwanya wo guhagararira u Rwanda muri UN.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka