Ambasaderi Einat Weiss yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Ambasaderi mushya wa Leta ya Isiraheri (Israel) mu Rwanda, Einat Weiss, ku Gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 17 Kanama 2023, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye ndetse anahashyira indabo.

Ambasaderi Einat Weiss yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Ambasaderi Einat Weiss yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Einat Weiss, yasobanuriwe amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingaruka ndetse n’uko Abanyarwanda bakomeje kwiyubaka.

Nyuma yo gusobanurirwa amavu n’amavuko ya Jenoside, Ambasaderi Einat Weiss yavuze ko ababajwe cyane n’ibyabaye ndetse yihanganisha Abarokotse Jenoside.

Ati "Nihanganishije Abarokotse Jenoside ndetse n’imiryango yabo. Uyu munsi nasuye Urwibutso rwa Jenoside maze nibonera ubugome ndengakamere bwakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994".

Yavuze ko itsembabwoko ryabereye mu Rwanda, ari igisekuru cya gatatu cya Jenoside, ibigaragaza kunanirwa gukabije mu kurengera ikiremwa muntu, ndetse ko bidakwiye kuzongera kubaho ukundi.

Ambasaderi Einat asuye Urwibutso nyuma yuko ku wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023, yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, impapuro zimwemerera guhagararira Isiraheri mu Rwanda, asimbuye Ambasaderi Ron Adam wari kuri izo nshingano kuva Ambasade yafungurwa mu Rwanda muri 2018.

Ambasaderi Einat yabaye umujyanama ushinzwe ibya Politiki muri Ambasade ya Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagati ya 2016 na 2019.

Mbere yaho yakoze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel nk’umujyanama, hagati ya 2010 na 2013 yabaye umuvugizi, ushinzwe itumanaho n’umujyanama muri Ambasade ya Israel muri Australia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka