Ambasaderi Dan Smith arashima ingufu u Rwanda rushyira mu kubungabunga amahoro

Kuri uyu wa kabiri tariki 24/1/2012, Minisitiri w’Ingabo, James Kabarebe, yakiriye mu biro bye umujyanama w’Amerika ku bibazo bya Darfur, Ambasaderi Dan Smith, bagirana ibiganiro ku ruhare rw’u Rwanda mu gucunga amahoro.

Mu biganiro bagiranye, Ambasaderi Dan yashimiye ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani, ndetse banarebera hamwe hamwe icyatuma amahoro arushaho kugaruka muri Darfur.

Aganira n’abanyamakuru, Ambasaderi Dan yatangaje ko urwo ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishizwe kubungabunga amahoro muri Darfur ndetse no kureba uko bafasha u Rwanda kugira ngo barusheho gukomeza gucunga umutekano muri Darfur.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka