Ambasaderi Aissa Kirabo Kacyira yasezeye kuri Perezida wa Ghana

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Aissa Kirabo Kakira, yasezeye kuri Perezida Nana Akufo Addo, amushimira ubufatanye yamugaragarije mu mirimo ye.

Amb. Kirabo, tariki 23 Gashyantare 2023, nibwo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yamugize Umuyobozi w’ibiro by’uyu muryango muri Somalia, United Nations Support Office in Somalia (UNSOS).

Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Amb Kirabo yashimangiye ko n’ubwo asoje imirimo ye yo guhagararira u Rwanda muri Ghana, ibihugu byombi bizakomeza kwimakaza ubufatanye.

Yagize ati "Uyu munsi nasezeye kuri Perezida wa Ghana, Nana Akufo Addo, ndangije manda yanjye yo guhagararira u Rwanda. Ndagushimira nyakubahwa ku bw’inkunga yawe itagereranywa yatumye dushyiraho amahirwe no gushimangira ubufatanye. Warakoze ku bw’ikaze n’ubufatanye bwiza."

Amb. Kirabo yaboneyeho kandi gushimira Perezida Paul Kagame wamugiriye ikizere, no kudahwema kumushyigikira.

Ati "Mboneyeho umwanya wo gushimira Perezida wanjye, Nyakubahwa Paul Kagame ku bw’amahirwe nahawe yo gukorera Igihugu cyanjye ayoboye ndetse no ku bw’ubufasha."

Yashimiye kandi Abakuru b’ibihugu birimo Benin, Togo, Sierra Leone, Côte d’Ivoire na Liberia, ku bw’inkunga yabo mu bikorwa bitangikanye byagezweho mu bufatanye mu myaka mike ishize.

Yakomeje agira ati "Sinshidikanya ko umubano w’u Rwanda mu karere uzarushaho gutera imbere cyane, kandi utange umusaruro."

Ambasaderi Aissa Kirabo Kacyira, yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Ghana tariki 15 Nyakanga 2019, ubwo hashyirwagaho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15 by’amahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka