Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yizihije ubwigenge bw’igihugu cyabo

Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, tariki 03/07/2012, yizihije isabukuru y’imyaka 234 igihugu cyayo kimaze kigobotoye ingoyi ya gikoloni. Ambasaderi wayo yashimiye u Rwanda umubano wihariye ibihugu byombi bikomeje kugirana.

Iyo sabukuru y’ubwigenge yizihijwe mbere y’amasaha macye ngo uwo munsi ugere kuko ubusanzwe Leta zunze Ubumwe za Amerika zizihiza ubwigenge tariki 04 Nyakanga.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Donald W. Koran yavuze ko uyu munsi igihugu cye gihuza n’ukwibohora k’u Rwanda, wabayeho ari uko iki gihugu kinyuze mu nzira ndende yo kwibohora no guharanira ubwigenge.

Yasobanuye uburyo iki gihugu cyavuye ku gice kimwe cy’abari bemerewe gutora kikagera aho buri Munyamerika wese ashobora gutora; kikava aho buri Munyamerika atari afite uburenganzira ariko ku bw’intwari nka Martin Luther King ubu buri Munyamerika areshya n’undi.

Uwo munsi witabiriwe n'abayobozi batandukanye ku mpande zombi.
Uwo munsi witabiriwe n’abayobozi batandukanye ku mpande zombi.

Leta Zune Ubumwe za Amerika zigira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu cyane cyane ku ngengo y’imari, guteza imbere uburenganzira bw’abantu no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage; nk’uko byasobanuwe na Louse Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda yakomeje avuga ko iki gihugu gitera u Rwanda mu ntego yarwo rwihaye yo kubungabunga amahoro ku isi, aho kiri kurufasha kugerageza kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu baterankunga ba mbere b’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere n’ubukungu.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka