Ambasade ya Israel mu Rwanda irizeza ubufasha abangavu babyariye iwabo
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, aratangaza ko Igihugu cye kiyemeje gufasha urubyiruko rw’u Rwanda mu mishinga itandukanye irimo n’iy’ubuhinzi by’umwihariko ku bakobwa babyariye iwabo.

Yabitangaje ubwo yashyikirizaga impamyabushobozi abagize umuryango Inshuti Nyanshuti ukorera mu Karere ka Ruhango ufasha kwigisha abakobwa babyariye iwabo n’urubyiruko kwiteza imbere mu rwego rwo gukomeza ubuzima.
Bimwe mu byo urwo rubyiruko rwigishijwe gukora harimo ubuhinzi bw’imbuto, no gutunganya ubutaka hagamijwe kongera umusaruro hakoreshejwe ifumbire y’umwimerere.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda avuga ko guteza imbere umukobwa ari ukubaka Isi akaba ashimira Leta y’u Rwanda yahisemo iterambere ry’umugore muri rusange kuko bagize umubare munini w’abatuye Isi kandi ikaba itatera imbere bakomeje gushyira amaboko mu mifuka.
Agira ati “Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu gufasha abagore kwiteza imbere kandi kimwe mu bituma ubukungu bw’Isi butera imbere, natwe nka Israel turi inyuma y’abashyigikiye guteza imbere abagore. Ni yo mpamvu twiyemeje ko tuzakomeza kuganira ku bikenewe ngo bakomeze kwiteza imbere”.

Mu Karere ka Ruhango hamwe mu hagaragara ibikorwa Israel iteramo inkunga, mu mwaka ushize hagaragaye abakobwa basaga 500 babyariye iwabo, kandi nta mikoro bafite yo gukomeza kwirwanaho. Ni yo mpamvu bashyizwe mu byiciro byo kubahugura kwiteza imbere binyuze mu buhinzi n’indi myuga kugira ngo babashe kugira aho bigeza.
Umuyobozi w’Umuryango (Friend In Need) ufatanya na Ambasade ya Israel mu Rwanda mu Murenge wa Byimana, avuga ko buri mwaka bakira abakobwa babyariye iwabo, kandi Israel yafashije kubahugura ku buhinzi bukozwe kinyamwuga ku buryo hari icyizere cy’uko bazahindura ubuzima.

Agira ati “Twebwe icyo dukora ni ukubanza gufasha abakobwa babyariye iwabo kwigirira icyizere bagakira ibikomere batewe no kubyara imburagihe, hanyuma tukabasubiza mu buzima busanzwe kandi tukabafasha kubashakira amasoko”.
Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo bahuguwe ku kunoza ubuhinzi bagaragaza ko batangiye kwikura mu bwigunge kuko ubu batangiye kubona ibyavuye mu musaruro w’ibyo bakora kandi bakaba bizeye gukomeza kwiteza imbere.

Ohereza igitekerezo
|