Ambasade ya Israel izafasha bamwe mu batuye i Nyamagabe kubona amazi meza

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yemereye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe kuzagira uruhare mu kugeza amazi meza ku batarayagezwaho.

Yabitangaje nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe, bwari bwamutumiye nk’umufatanyabikorwa bwifuzaho ubufasha mu rwego rwo guteza imbere aka Karere.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, aganira na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, aganira na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam

Yagize ati "Turatekereza kuzabazanira uzafasha abaturage bamwe na bamwe kubona amazi meza."

Amazi bazabagezaho ngo ni ayo bacukura mu butaka, kandi barateganya kuzayageza mu midugudu itatu itageramo amazi meza, dore ko kugeza ubu mu Karere ka Nyamagabe amazi meza amaze kugezwa ku baturage 84.5%, harimo 4.1% bayafite mu ngo, 12.1% bavoma ku mavomero rusange n’ababarirwa muri 67.5% bavoma ku mariba yatunganyijwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bugendeye ku kuba hari pepiniyeri y’imbuto Abanyayisiraheri bashyize i Kigali, ikaba ibonekamo ingemwe nziza z’imbuto, bwifuje ko igihe Ambasade ya Israel izatangira gushyiraho pepiniyeri y’imbuto hanze ya Kigali n’i Nyamagabe bazayihazana.

I Nyamagabe Ambasaderi Ron Adam yanasuye ahari santere y’ubukerarugendo ku Kitabi, ubuyobozi bw’Akarere bumusaba kuzabazanira abashoramari bubaka amahoteli n’ibindi bikorwa bijyanye n’ubukerarugendo.

Mu kigo cy'amashuri cya Nyagisenyi yahateye ibiti by'imbuto, mu rwego rwo kurengera ibidukikije no guharanira imirire myiza
Mu kigo cy’amashuri cya Nyagisenyi yahateye ibiti by’imbuto, mu rwego rwo kurengera ibidukikije no guharanira imirire myiza

Yabemereye ko bazareba icyakorwa, ariko ko bisaba kubanza kubitegura neza.

Yagize ati "Gushora imari mu bukerarugendo si nk’amafaramga y’inkunga uzanira abantu ku bw’ibikorwa runaka. Bisaba gushora imari witeze no kuzunguka. Birasaba kuzabitegura neza, tukazareba n’uko byashoboka."

I Nyamagabe, Ambasaderi Ron Adam yanifatanyije n’abanyeshuri bo muri GS Nyagisenyi mu gikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto, anasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi, yunamira inzirakarengane zihashyinguye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka