Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda irafungura umwaka utaha

Byamaze kwemezwa ko Leta ya Isiraheli izafungura ambasade yayo mu Rwanda mu 2019, nyuma y’igihe kinini biri mu mishinga ariko bigakomeza gusubikwa.

Perezida Kagame aheruka gusura Isiraheli muri Nyakanga 2017
Perezida Kagame aheruka gusura Isiraheli muri Nyakanga 2017

U Rwanda na Isiraheli bimaze igihe kirekire bifitanye umubano ariko ibijyanye na dipolomasi byakorwaga binyuze muri ambasade ya Isiraheli iherereye muri Ethiopia.

Ikinyamakuru cyo muri Isiraheli Hayom, cyatangaje ko inyandiko izemeza ko ambasade ya Isiraheli itangira mu Rwanda ziri mu biro bya Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, aho zisigaje gusinywaho.

U Rwanda rwo rufite ambasade muri Isiraheli, iherereye mu Murwa mukuru Tel Aviv. U Rwanda na Isiraheli bifitanye umubano urimo ibishingiye ku bucuruzi n’ubukungu.

Muri 2016 niho iyi ambasade yagombaga kuba yafunguywe, nyuma y’uko Netanyahu asuye u Rwanda ariko umushinga waje kongera kwigizwa inyuma.

Abikorera muri Isiraheli bahise bagaragaza ko bishimiye icyo gikorwa, kizarushaho kuborohereza mu bikorwa byo gushora imari mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kubera ukuntu Israel dufitanye umubano ukomeye,birakwiye ko igira Embassy mu Rwanda. Muli Afrika,Israel ihafite Embassies 11 gusa.Biterwa nuko ibihugu byinshi bitinya guca umubano n’Abarabu kandi bakize kuli petrole.Igitangaje nuko na Egypt ifite embassy ya Israel kandi yararwanye na Israel inshuro 2,muli 1967 na 1973.Nubwo Israel izi kurwana,sicyo kerekana ko ari ubwoko bw’imana.Igihe Abayahudi bicaga YEZU mu mwaka wa 33,Imana yabakuyeho amaboko.Kugeza n’ubu,Abayahudi ntabwo bemera ko YESU ari "umwana w’imana".Muli Yohana 3:16,imana ivuga ko abantu bose batemera YESU ko ari umwana w’imana nayo itabemera kandi izabima ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ikindi kandi,imana ibuza abakristu nyakuri bose kurwana no kwicana.Ahubwo ibasaba gukunda "abanzi" babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.Ntabwo Israel ikiri ubwoko bw’imana.It is a myth not a reality.Kera koko bali ubwoko bw’imana,mbere yuko bica umwana wayo.None se urumva bakica umwana wayo,ikabahemba kubakunda??Ibyo bivuga abantu nabo batemera Yesu ko ari Messiya.

Kamegeli yanditse ku itariki ya: 16-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka