Ambasade y’u Buyapani irasaba abahabwa impano kuzibyaza umusaruro
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, arasaba abahabwa inkunga kuzikoresha neza bakazibyaza umusaruro, by’umwihariko ku bategura imishinga mito igamije iterambere.

Yabitangaje ubwo yashyikirizaga ku mugaragaro inzu igizwe n’amacumbi y’abanyeshuri ku kigo cy’amashuri cya Bethel (APARUDE) kiri mu karere ka Ruhango, aho yagaragaje ko iyo nyubako ikwiye koko kuzamura imibereho myiza y’abanyeshuri n’ireme ry’uburezi, by’umwihariko ku bakobwa.
Iyo nyubako igizwe n’amacumbi y’abanyeshuri, ifite ubushobozi bwo kwakira abakobwa 400 buri wese aryamye wenyine, yatwaye asaga miliyoni 100frw, amenshi muri yo akaba yaratanzwe na Ambasade y’u Buyapani muri gahunda yayo yo gufasha imishinga y’iterambere n’imibereho myiza n’uburezi.
Ni inyubako igizwe n’ibya ngombwa birimo ubwiherero, ibyumba bigari byo kuryamamo n’ibitanda ndetse n’ubwogero bwagutse, abanyeshuri bakaba bavuga ko izabafasha kwisanzura, kunoza isuku no kwakira umubare muni w’abakobwa.

Ambasaderi Masahiro avuga ko gutanga inkunga ari kimwe ariko kuyibyaza umusaruro bikaba ikindi, agasaba ko ikigo cyarushaho gushyira imbere uburezi no gufasha Leta gushyira mu bikorwa gahunda yayo, yo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Agira ati “Kubaka ibikorwa remezo ntabwo bigoranye, ahubwo usanga uburyo bwo gufata neza ibyo bikorwa no kubibyaza umusaruro ari byo bigora abantu. Ntekereza ko ari byiza ko iyi nyubako yafatwa neza, ishuri biroroshye kuriyobora no gufata neza ibikorwa biririmo, bizafatwa neza uko bishoboka kose”.
Abanyeshuri b’abakobwa biga kuri APARUDE bavuga ko inyubako babagamo mbere, yatumaga batisanzura kuko wasangaga bahekeranye, mu gihe iyo nshya igiye kubafasha kwiga neza no kurara heza.

Dyna Tuyizere wiga ibijyanye no gutunganya amajwi n’amashuro n’imbuga nkoranyambaga (Multmedia), avuga ko inyubako nshya ari igisubizo ku myigire yabo myiza no kunoza isuku.
Agira ati “Aho twabaga mbere wasangaga tubyigana, ugasanga mu bwogero turabyigana, mu gusohoka turabyigana, mu byumba nta bwinyagamburiro, ariko hano haragutse natwe tugiye kugira imibereho myiza kurushaho”.
Iradukunda Aimée Nadia nawe wiga Multimedia, avuga ko bagiye kurushaho kwiga neza kuko bazajya bataha ahantu hasa neza kandi hujuje ibisabwa, kuko aho babaga mbere batari bisanzuye akaba ashimira Ambasade y’u Buyapani n’imikoranire yayo na Leta y’u Rwanda, by’umwihariko ubuyobozi bw’ishuri rya APARUDE.

Umoyobozi w’Inama nkuru ya APARUDE, Jean Marie Nkuruzinza, avuga ko inyubako bahawe ishobora kwakira abanyeshuri b’abakobwa 400 kandi ubu bari bafite abagera muri 300, bikaba bigiye gutuma bakira umubare wisumbuye w’abanyeshuri b’abakobwa.
Agira ati “Twari dufite ubushobozi bwo gucumbikira abakobwa bake kandi abadusaba kuza kwiga ari benshi bigatuma tutabafata, ubu rero ni amahirwe kuko tugiye kongera umubare dukomeze guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa”.
Yongeraho ko iyo nyubako ishobora no gufasha ibijyanye no gucumbikira abantu benshi bakeneye amahugurwa, ategurwa n’Akarere ka Ruhango bakahaba igihe cy’ibiruhuko kandi bisanzuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko kuba APARUDE yarakoranye neza na Amabasade y’u Buyapani, biha amahirwe akarere yo gukomeza kubaka ubushobozi mu burezi, kuko kubaka aho abakobwa barara ari inyungu ikomeye mu burezi.

Ohereza igitekerezo
|