Ambasade y’Amerika yatanze 50000 US$ yo gufasha impunzi z’Abanyekongo

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda yahaye UNICEF/Rwanda ibihumbi 50 by’amadorali y’Amerika (arenga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda) byo gufasha impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Rwanda.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Donald Koran, yashyikirije iyo nkunga umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana mu Rwanda (UNICEF/Rwanda), Noala Skinner, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 16/05/2012.

Iyo nkunga izakoreshwa cyane mu bijyanye no kuzamura imibereho myiza ndetse no kubaka ibikorwa bitandukanye by’ibanze mu nkambi ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu; nk’uko itangazo rya Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda ribigaragaza.

Ayo mafaranga azakoreshwa mu kubaka ibyobo byo gufata amazi, aho gushyira imyanda, ubwiherero ndetse n’aho kwiyuhagirira.

Iyi nkunga ije ikurikira imiti ndetse n’uburingiti ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda yahaye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) tariki 11/05/2012, mu rwego rwo kwita ku buzima bw’izo mpunzi.

Kubera intambara z’urudaca, kuva tariki 27/04/2012 kugeza tariki 16/05/2012, impunzi zisaga 8000 zavuye muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zerekeza mu Rwanda.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibibazo bya congo bikomeje kuba ingorabahizi, ese koko byananiye amahanga gukemura biriya bibazo?? ba ambassader bo mu bihugu bikomeye nibavugire congo mbere yuko ibntu bidogera ngo bazane inkunga yibingiti n’amasafuriya aruko abantu bavuye mubyabo.

patrick yanditse ku itariki ya: 16-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka