Amb. Olivier Nduhungirehe yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma ashyira abayobozi bashya mu myanya barimo Ambasaderi Nduhungirehe Olivier wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane asimbura Dr Vincent Biruta wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.

Amb. Olivier Nduhungirehe yagizwe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane
Amb. Olivier Nduhungirehe yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

Mu bandi Perezida Kagame yahaye inshingano harimo Consolée Uwimana wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, asimbuye Dr Uwamariya Valentine wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije.

Madamu Consolée Uwimana yagizwe Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, asimbuye Dr Uwamariya Valentine
Madamu Consolée Uwimana yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, asimbuye Dr Uwamariya Valentine

Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari usanzwe ari Minisitiri w’Ibidukikije, akaba yahawe kuyobora Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Bwana Murangwa Yussuf wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Yussuf Murangwa yagizwe Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi asimbuye Dr Uzziel Ndagijimana
Yussuf Murangwa yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi asimbuye Dr Uzziel Ndagijimana

Madamu Mutesi Linda Rusagara yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari no kwegeranya Imari muri MINECOFIN. Bwana Olivier Kabera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Mutesi Linda Rusagara yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi. Yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w'Ikigega Agaciro Development Fund
Mutesi Linda Rusagara yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. Yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund

Abandi bashyizwe mu myanya ni Aimable Havugiyaremye wari Umushinjacyaha Mukuru, akaba yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano. Havugiyaremye yasimbuye Maj Gen Nzabamwita Joseph wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’umutekano mu Biro bya Perezida wa Repubulika.

Aimable Havugiyaremye yagizwe Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza n'Umutekano
Aimable Havugiyaremye yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano

Madamu Angelique Habyarimana yagizwe Umushinjacyaha Mukuru naho Bwana Alfred Gasana agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi.

Bwana Ronald Niwenshuti yagizwe Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) naho Dr Innocente Murasi agirwa yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).

Bwana Ivan Murenzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ibarurishamibare, naho Bwana Fulgence Dusabimana agirwa Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwa Remezo n’Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Maj Gen Joseph Nzabamwita yagizwe Umujyanama Mukuru mu by'Umutekano mu Biro bya Perezida wa Repubulika
Maj Gen Joseph Nzabamwita yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano mu Biro bya Perezida wa Repubulika
Angelique Habyarimana yagizwe Umushinjacyaha Mukuru
Angelique Habyarimana yagizwe Umushinjacyaha Mukuru
Dr Vincent Biruta yagizwe Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, asimbura Alfred Gasana
Dr Vincent Biruta yagizwe Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, asimbura Alfred Gasana
Bwana Alfred Gasana yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwami bw'u Buholandi, asimbura Amb. Olivier Nduhungirehe
Bwana Alfred Gasana yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi, asimbura Amb. Olivier Nduhungirehe
Dr Uwamariya Valentine wari Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yagizwe Minisitiri w'Ibidukikije
Dr Uwamariya Valentine wari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije
Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc wari usanzwe ari Minisitiri w'Ibidukikije yagizwe Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo
Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari usanzwe ari Minisitiri w’Ibidukikije yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Congs @ PG Angelique Umushinjacyaha wa mbere w’igitsina gore kuva u Rwanda rwakwitwa izina.

Bayobozi mukomeze intambwe nziza y’ibisubizo ku banyarwanda

NIYONZIMA ALBERT yanditse ku itariki ya: 13-06-2024  →  Musubize

Kabera Olivier asimbuye nde ?

Haruna yanditse ku itariki ya: 13-06-2024  →  Musubize

Kabera Olivier asimbuye nde ?

Haruna yanditse ku itariki ya: 13-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka