Amb. Liu Jianchao yashimye uburyo Agaseke Center kateje imbere umugore

Umuyobozi wa Dipolomasi mu ishyaka rya Gikomunisiti riri ku butegetsi mu Bushinwa (CPC), Amb. Liu Jianchao uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasabye ko hashyirwaho urubuga Abashinwa baguriraho ibikoresho byo mu Rwanda, nyuma yo gushima ibikorerwa mu Agaseke Center kari muri Kigali Cultural Village ku i Rebero.

Amb. Liu Jianchao yitegereza imitako ikoze mu ihembe
Amb. Liu Jianchao yitegereza imitako ikoze mu ihembe

Umuyobozi wa Agaseke Center, Bella Rukwavu, avuga ko gusurwa na Amb. Liu Jianchao bitanga amahirwe yo kumenyekanisha ibyo bakora mu Bushinwa.

Ati “Ijwi ry’abagore riratambutse rigeze no mu Bushinwa, kuko dusuwe n’uyu muyobozi dushobora kugira amahirwe yo kubigiraho byinshi, nk’igihugu cyateye imbere kandi nacyo giteza imbere abagore”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, avuga ko Agaseke Center kadakoreramo abagore gusa, hari n’abandi bo mu byiciro bitandukanye bahakorera barimo n’abafite ubumuga.

Ati “Ntabwo ari abagore gusa bakorera muri Centre Agaseke, harimo abafite ubumuga, harimo urubyiruko kugira ngo tubashe kubafasha kubikora neza no kubafasha kubona isoko mpuzamahanga”.

Atemberezwa mu Agaseke Center
Atemberezwa mu Agaseke Center

Mutsinzi avuga ko inama bagiriwe na Amb Jianchao, bazazikurikiza kugira ngo bafashe abakorera mu Agaseke Center kwagura isoko.

Amb. Jianchao avuga ko yanyuzwe no kubona uburyo Leta iteza imbere impano z’abanyabugeni, ubukorikori no gusigasira umuco, avuga ko yifuza ko hashyirwaho urubuga rw’ikoranabuhanga ruzajya rutuma Abashinwa bashobora kugura ibi bihangano biboroheye.

Ati "Icya mbere ni ubwiza bwaho, ni ahantu heza cyane, ndashimira Abanyarwanda uburyo basigasira Igihugu cyabo, abantu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi bashora kwishimira. Ikindi nishimiye uburyo ubuyobozi bwagize igitekerezo cyo kubaka aha hantu, agace kagaragaza uburyo bwo gusigasira umuco n’umurage, aha kandi haratanga amahirwe ku bakerugendo bashaka gusura ibikorwa nk’ibi, iki ni igitekerezo cyiza”.

Amb. Jianchao avuga ko ikintu cya 3 yishimiye ari uburyo inzego z’ibanze zifasha umugore mu iterambere, kubera ko umugore akunze guhura n’ibibazo byinshi bituma atarigeraho kubera ko bakunze guhezwa ku mirimo. Agashima uburyo bashyizwe hamwe bakabafasha mu mpano zabo bakabigisha, bakabahugura, ko ari ibintu byiza kuko bikuraho ubusumbane buri hagati y’umugabo n’umugore.

Agaseke Center gahuje ibikorwa by’ubukorikori bihuje amakoperative 36, ni ibikorwa byiganjemo ububoshyi bw’uduseke, imitako itandukanye igaragaza umuco n’ubwiza bw’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka